Rwatubyaye yabonye ikipe nshya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro wo hagati, Rwatubyaye Abdul yasinyiye FC AP Brera Strumica ikina Icyiciro cya Mbere muri Macédonie, nyuma y’iminsi 11 atakaje akazi.

Tariki 31 Kanama 2024, ni bwo uyu myugariro w’Umunyarwanda yatandukanye na FC Shkupi yari amazemo amezi atandatu gusa, aho batandukanye ku bwumvikane bw’impande zombi.

Rwatubyaye yahisemo kuguma muri iki gihugu kuko yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe FC AP Brera Strumica, nk’uko impande zombi zabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zazo.

AP Brera Strumica ni ikipe idafite ibigwi bihambaye na cyane ko yashinzwe mu 2010; ibivuze ko imaze imyaka 14 gusa ibonye izuba.

Nta gikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Macédoine igira, kuko umwanya mwiza yagize ari uwa kabiri yabonye mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Mu mwaka w’imikino wakurikiyeho yahise ihagararira igihugu mu Mikino y’i Burayi ya UEFA Europa Conference League yaviriyemo mu ijonjora rya mbere.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 na bwo yari yitabiriye Imikino y’i Burayi, na bwo ivamo itarenze ijonjora ribanza.

Ni ikipe ya gatandatu Rwatubyaye Abdul w’imyaka 27 agiye gukinira hanze y’u Rwanda kuko ubwo yavaga muri Rayon Sports bwa mbere mu 2019, yerekeje muri Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma ajya muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, ari na yo yavuyemo yerekeza muri FC Shkupi yatandukanye na yo bwa mbere mu 2022, ubwo yagiraga imvune y’igihe kirekire.

Rwatubyaye Abdul yabonye akandi kazi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *