Minisiteri y’Uburezi yahawe Umuyobozi mushya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w'Uburezi

Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi, naho Twagirayezu Gaspard agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.

Mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu, Nelly Mukazayire yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Mbere y’uko ahabwa kuba Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yari Umuyobozi wa Mastercard Foundation ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi.

Nsengimana kandi yakoze mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Nelly Mukazayire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yari umuyobozi wungirije muri RDB, akaba asimbuye Niyonkuru Zephanie.

Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi
Nelly Mukazayire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Twagirayezu Gaspard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *