Hagiye kwibukwa Umuramyi Gisèle Precious umaze imyaka ibiri yitabye Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuramyi Gisèle Precious wari ukunzwe agiye kwibukwa

Hateguwe igikorwa cyo kwibuka  Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, umaze imyaka ibiri yitabye Imana.

Gisèle Precious  yitabye Imana kuwa 15 Nzeri 2022, apfuye bitunguranye.

Igikorwa cyo kwibuka uyu muramyi kizaba ku wa 20 Nzeri 2024, mu Karere ka Rubavu aho uyu muhanzi yari atuye.

Gisèle Precious  yari azwi cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza imana zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Uyu muhanzi akaba yarasize Umugabo n’umwana umwe.

Yavukiye mu Mujyi wa Kigali, yari umwana wa Gatanu mu muryango w’abana barindwi babyawe na Pasitoro Nsabimana Philip na Nyiranzanira Florentine.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Ayisumbuye ayakomereza ku ishuri rya Nyamata Technical Secondary School, aho yize Computer Electronic.

Hagiye kwibukwa Umuramyi Gisèle Precious umaze imyaka ibiri yitabye Imana

INDIRIMBO YA GISELE YARI IKUNZWE 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *