Umusore akurikiranyweho kwiba shebuja  Amadolari  arenga 17 000

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umusore akurikiranyweho kwiba shebuja Amadolari arenga 17 000

Umusore w’imyaka 24, yatawe muri yombi,akekwaho kwiba shebuja amadolari y’Amerika (US$) 17, 200, arenga miliyoni 22 Frw  n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200 mu Karere ka Gasabo.

Polisi y’u Rwanda  mu Karere ka Musanze niyo yafashe uyu musore nyuma yo kwiba umukoresha we  mu Mujyi wa Kigali agahita atorokera mu karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafashwe amaze kohereza amwe muri ayo mafaranga kuri konti ye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize “Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 18 Nzeri, nibwo umukoresha w’uyu musore utuye mu Karere ka Gasabo, yatanze ikirego avuga ko yibwe n’umukozi we; amadorali y’Amerika 17,200 n’amafaranga y’u Rwanda 2,200 ahita atoroka ntiyagaruka mu rugo, hatangira ibikorwa byo gushakisha aho aherereye.”

Yakomeje  ati “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, yaje gufatirwa ku biro by’ivunjisha mu Karere ka Musanze, amaze kohereza kuri konti ye ya banki, Frw12, 680,000 asigaranye miliyoni 1Frw yari agifite mu gakapu.”

Hamwe n’amafaranga yose yafatanywe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Remera, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura akurikiranyweho.

SP Mwiseneza yashimiye uwibwe wahise abimenyekanisha n’abatanze amakuru yatumye uyu musore ucyekwa afatwa ataratoroka.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *