Hagaragajwe icyafasha abantu bazahajwe n’ibiyobyabwenge

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe n’indwara zo mu mutwe zaragaraje ko abantu bazahajwe n’ibiyobyabwenge bakwiriye gufashwa mu buryo bwo kubavuza nk’abarwayi aho kwihutira kubafunga.

Ni ibyagarutsweho mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango nyarwanda witwa Strive Foundation Rwanda, ufatanyije n’abandi bafatanyibikorwa bahuriye mu mushinga Tubiteho, cyangwa ‘Let’s take care of them’.

Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, ukorere mu turere twa Gasabo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, ukazaba ugamije kureba ingaruka zigera ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge cyane ababyitera bakoresheje inshinge.

Mushayija Geoffrey, Ukuriye umushinga Tubiteho, yasobanuye ko uyu mushinga w’ubakiye ku nkingi zirimo kubakira ubushobozi ababaswe no gukoresha ibiyobyabwenge, gukorera ubuvugizi abakoresha ibiyobyabwenge bakagira serivisi zibagenerwa ku giciro gito .

Yagaragaje ko ari urugendo kugira ngo umuntu ukoresha ibiyobyabwenge afashwe, kuko ubifatanwe, afungwa aho gufashwa nk’umurwayi.

Ati” Mu by’ukuri ubu buryo bwacu ni uko icyo twifuza n’uko uyu muntu [ ukoresha ibiyobyabwenge], yabonwa nk’umuntu ukeneye gufashwa cyangwa se nk’umurwayi, kurusha uko yabonwa nk’umunyabyaha.”

Akomeza agira ati “ Kuko nibyo byafasha kugira ngo tugabanye za ngaruka. Ibi bitandukanye no kuvuga ko tubishyigikiye y’uko babinywa ariko turimo kuvuga ngo uwabinyoye ni iki twamufasha kugira ngo tugabanye ingaruka bimugiraho cyane cyane mu buryo bwo kurengera ubuzima bwe?”

Solange Umunyana, usanzwe ari umuganga ku bitaro bya Kibagabaga akaba ari inzobere ku buzima bwo mu mutwe, akaba anafasha abafite ibibazo byo mu mutwe.

Asobanura ko kuba umuntu ukoresha ibiyobyabwenge afatwa agafungwa, nyuma yarekurwa akabisubiraho biterwa n’uko impamvu zatumye abikoresha ntaho ziba zaragiye.

- Advertisement -

Ati” Uwo muntu iyo aramutse agiye muri ‘transit center’ [ahafungirwa], ashobora kumara yo igihe kingana n’amezi atanu hejuru yayo se, akaba yabihagarika muri icyo gihe kubera ko nta buryo bworoshye yabasha kubibonamo [Ibiyobyabwenge], nyuma ugasanga aho arekuriwe arongeye akabisubiraho kubera ko ikibazo cye ny’irizina kitigeze gikemuka neza.”

Uyu muganga asobanura ko ibibazo bitera gukoresha ibiyobyabwenge biterwa ni impamvu zitandukanye zirimo amateka umuntu yanyuzemo, arimo kuba yararezwe nabi yahura n’ababikoresha bakabimuha ‘Kugira ngo ibibazo yahuye nabyo atabyegereza umutima’.

Avuga ko hakabayeho ubujyanama bufasha umuntu, hagasobanukirwa izingiro ry’impamvu akoresha ibiyobyabwenge kurusha kumufunga.

Ati” Mbona, inshuro nyinshi, ibyakabaye byiza ari ibiganiro, ari ukwigishwa, ari ugufasha umuntu kuko icyakujyanyeyo sicyo cyajyanyeyo runaka. Bivuze ko buri muntu yakagombye gukorerwa iryo suzuma, umuntu ku muntu ku giti cye kuko baba bariyo ku mpamvu zitandukanye.”

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri mu byibasiye abantu cyane cyane urubyiruko.

Mu bigo Ngororamuco habarurwamo abagera ku 6,460 bagororerwamo kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, naho buri mwaka abagera ku 5000 bagana inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubuvuzi ku ndwara batewe n’ikoreshwa ryabyo.

UMUSEKE.RW