Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro, cyiswe ‘I Bweranganzo 2024’.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Lemigo Hotel.
Umwaka ushize, igitaramo ‘I Bweranganzo’ cyabereye bwa mbere muri Camps Kigali (KCEV), cyitabirwa na bamwe mu bagize guverinoma, ndetse n’abandi bantu b’ibyamamare n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu.
Iyi Korali ivuga ko imaze amezi asaga 6 itegura igitaramo cy’uyu mwaka, kizaba kirimo indirimbo zinyuranye mu ndimi zitandukanye, bituma abazacyitabira batazicwa n’irungu kuva mu ntangiriro kugera ku musozo.
Christus Regnat ishimangira ko iki gitaramo kizakorwa mu njyana ndengamipaka, bituma ntawe uzipfumbata.
Igira iti ” Abakunda amajwi agera mu gisenge (Classical Music) bazayumva kandi bakanayishimira; abakunda gucinya umudiho mu njyana Nyarwanda/Gakondo bazawucinya, ndetse n’abakunda kwidagadura mu zindi njyana nabo barahishiwe.”
Ubuyobozi bwa Chorale Christus Regnat buvuga ko, “Niyo mpamvu rero dushishikariza abakunzi bacu, abakunzi ba muzika iririmbye neza muri rusange kugura amatike hakiri kare kugira ngo imyanya itazabashirana.”
Buvuga ko intego y’ibi bitaramo muri rusange ni ugukomeza gusigasira no guteza imbere muzika iririmbye neza; gufasha abantu kuruhuka no gusabana.
Igitaramo I Bweranganzo cy’uyu mwaka gifite umwihariko wo gukusanyirizamo ubushobozi bwo gufasha abana bava mu miryango itishoboye kubonera ifunguro rya saa sita ku ishuri n’ibindi bakenera.
- Advertisement -
Kwinira muri iki gitaramo ni 10,000 FRW mu myanya isanzwe, na 20,000 FRW muri VIP. Abayifuza bashobora kuyigura ku rubuga rwa www.event.christusregnat.rw.
Korali Christus Regnat izwi mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n’izindi zitandukanye zirimo ‘Mama Shenge’ yagaragayemo Yverry Rugamba na Andy Bumuntu, ‘Umukozi w’umuhanga’, ‘Duhakirwe’, ‘Ca akabogi’ n’izindi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW