Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu imbumbe, mu gihe Muhazi United ikomeje kugorwa no kubona amanota atatu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri, ni bwo habaye imikino itatu y’umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.
Rayon Sports yari yagiye mu Karere ka Rubavu gukina na Rutsiro FC. Gikundiro yari mu byishimo by’uko yatsinze Gasogi United mu mukino yaherukaga gukina.
Gusa na Rutsiro FC yaherukaga gukura inota kuri AS Kigali i Kigali ubwo amakipe yombi yanganyaga 0-0.
Aba-Rayons bari baherekeje ikipe ya bo kuri Stade Umuganda, ndetse banafite icyizere cyo kuhakura amanota yuzuye.
Ibifashijwemo na Iraguha Hadji, ku munota wa 49 w’umukino, Rayon Sports yari ibonye igitego cyanayihesheje amanota atatu y’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.
Gikundiro ubwo yaherukaga kuri iyi Stade ikina n’Abanya-Rutsiro, yari yabatsinze ibitego 2-0. Bivuga ngo isanzwe ihagirira ibihe byiza kuri iyi kipe y’i Burengerazuba.
Indi kipe ikomeje kugaragurika, ni Muhazi United ikomeje gutakaza amanota umusubirizo.
Iyi kipe y’i Burasirazuba, yatsindiwe i Ngoma na AS Kigali ibitego 2-1. Nyamara Samson Babuwa yari yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino.
- Advertisement -
Ku munota wa 35, Babuwa yagize imvune yanatumye ahita ava mu kibuga kuva ubwo maze ajya gufashirizwa hanze y’ikibuga.
Ibyishimo by’Abanya-Rwamanaga ntibyatinze kuko Emmanuel Okwi yaboneye Abanya-Mujyi igitego cyo kwishyura. Ibi byahaga imbaraga AS Kigali yari hanze.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 87, Hussein Shaban Tchabalala, yatsindiye AS Kigali, cyayisheje intsinzi maze abo mu Burasirazuba bongera gutakaza andi manota.
Uku gutsindwa, kwahise gushyira Muhazi United ku mwanya wa 14 n’amanota atatu mu mikino itanu imaze gukina.
AS Kigali yo yahise ifata umwanya wa Gatatu n’amanota 10 mu mikino itanu imaze gukina.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ni uwo Musanze FC yaguye miswi na Marines FC zinganya igitego 1-1.
UMUSEKE.RW