Kamonyi: Inzego z’umutekano zarashe abakekwaho ubujura

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mu Karere ka Kamonyi, abantu babiri bari bazwiho ibikorwa by’ubujura no gufata ku ngufu, barashwe n’inzego z’umutekano, barapfa.

Ibi byabaye ku wa 30 Nzeri 2024, bibera mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari Kabagesera, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Abaturage babwiye Radio/TV1 ko abarashwe n’inzego z’umutekano ari uwitwa Frank na Henock bavugwagaho ibikorwa by’ubujura n’urugomo.

Umwe ati “ Aha byabereye, nahasanze imodoka mu gitondo ya Polisi, kuko hari nka saa kumi n’Imwe( 5h00). Naje kumenya ko ari Henock na Frank. Uyu Henock bamufashe inshuro nyinshi yambura abantu, no mu nzu yabasangagayo. Nta muntu wagendaga mu muhanda ninjoro.”

Undi ati “ Mu gitondo nanyuze aha ngiye kugemura amandazi, nsaga babarashe.Ni abantu bakoraga ibyaha bibi cyane. Kwambura abantu, gufata ku ngufu, ugasanga mvuye kwikorera amafaranga , bahise banshyiraho icyuma, wamara kuyabaha bakanakwica.”

Umwe mubo mu muryango w’uwarashwe, yabwiye umunyamakuru ko bari bamaze iminsi bafungiwe mu kigo cy’inzererezi kubera ibyo bikorwa by’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Bonniface,yatangaje ko hagikorwa iperereza.

Ati “ Ni byo koko hari abajura barasiwe muri biriya bice, bitabye Imana kandi turacyakora iperereza. Ndashimira abaturage ubufatanye bagaragaza kandi bakomeze baduhe amakuru ahagije kugira ngo dukomeze gukurikirana.”

Abaturage bavuga ko aba babiri barashwe bari ba gaheza mu bikorwa byo kwambura abaturage.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *