MINEDUC yabujije Ababyeyi gusura abana ku ishuri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
u Rwanda rwakajije ingamba zo kwirinda Marburg

Minisiteri y’Uburezi,yatangaje ko Ababyeyi babujijwe igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa  kizwi nka ‘Visit’ mu rwego rwo kwirinda kwegerana cyane, hagamijwe gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virus ya  Marburg.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira rikubiyemo amabwiriza yo kwirnda virus ya Marburg.

Muri ayo mabwiriza , Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Abarimu basabwe “ Kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyesto by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo Umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije,kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.”

Basabwe kandi kwihutira kohereza kwa muganga umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi.

Kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima ahubwo bagakurikiza ingamba zose.

Ababyeyi bongeye gusabwa kandi kwirinda kohereza ku ishuri umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg, kwihutira kugeza umuneyshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga kandi agasubira mu rugo ari uko abaganga bamusezereye yakize.

Ni mu gihe abanyeshuri bo basabwe gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’uburwayi buterwa na Virus ya Marburg.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kugeza ubu abarwayi 10 ari bo bamaze guhitanwa n’iyi virus ya  Marburg. Iyi  Minisiteri  igaragaza ko abantu 26 ari bo banduye virus ya Marburg.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima ihamya ko itandurira mu mwuka.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *