Umunyarwanda agiye kumara amezi 7 afungiwe muri Uganda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuapaka wa Busia ukoreshwa n'abajya muri Kenya

Umunyarwanda witwa Kadoyi Albert usanzwe ukora akazi ko gutwara ikamyo agiye kumara amezi arindwi  afungiwe  muri gereza ya Uganda nyuma yo gukora impanuka atwaye ikamyo y’Ikigo cya Max Logistic Ltd .

Uyu  yafunzwe ku wa 9 Mata 2024 muri gereza ya Masafu, ahitwa Majanja Road mu gace ka Busia nyuma gukora impanuka Tariki ya 23 Werurwe 2024 ubwo yari  atwaye impu ajya Mombasa muri Kenya.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini, ACPLRWA,Abdoul Hakim Rukundo, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu agifungiwe muri gereza ya Masafu.

Uyu avuga ko yatangiye gukurikiranywa n’Ubutabera bwa Uganda ndetse ko yitaba Urukiko rwo muri kariya gace afungiwemo ariko narwo rumuburagiza ngo kuko ruhora rusubikwa .

Ati “Magingo aya mu Rukiko ari kujyayo ariko ntabwo baramurekura .Ikigaragara bari kumubuzabuza, bamubwira ngo shebuja ari he  ariko kugeza ubu aracyafunze. Ku Rukiko ajyayo, bakarusubika, bakamuha undi munsi.

Uyu mushoferi ubwo yakoraga impanuka, Polisi ya Uganda yaje gupima gusa nyuma yo kubona ko nta muntu witabye Imana, yamuretse amara igihe yidegembya ndetse  byari byitezwe ko ubwishingizi bw’imodoka bwakwishyura ibyangijwe n’imodoka ariko uyu mushoferi agakomeza urugendo.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu mushoferi, yabwiye UMUSEKE ko ikigo cya Max Logistic cyari cyemeye kumvikana na Polisi ya uganda, hagatangwa ingwate ya Miliyoni y’amashilingi ya Uganda ndetse ko igice cyari cyamaze gutangwa.

Byakozwe ngo hagamijwe kurengera impu zari zoherejwe muri Kenya ndetse ibyo bigakorwa mu masaha atarenze 72, gusa ngo ntibyaje kubahirizwa.

Ati “Abagande barabahindutse, bahora bavuga ko arekurwa ariko ntibamurekure. Ntiyigeze akatirwa nta n’icyaha bigeze bamushyiraho.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo, Max Logistic,  Rindiro Chrysostome,  aganira  n’umunyamakuru wa  UMUSEKE, yavuze  ko uyu mushoferi ubusanzwe badafitanye amasezerano .

Ati “ Njye nta kazi namuhaye, yakoze ibiraka by’iyo modoka y’ikigo cya njye cya Max Logistic, akora impanuka. Sinari mpari, sinamuhaye imodoka, nta masezerano afitanye n’iyo kompanyi, nta nubwo nzi uwamuhaye uburenganzira bwo gutwara iyo modoka hanyuma akora impanuka.”

Gusa Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini, ACPLRWA,Abdoul Hakim Rukundo, avuga ko nibikomeza kugorana bazitabaza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Ati “Icyo ntekereza , turareba uburyo wenda ibintu tubishyira muri MINAFET,turebe niba hari icyo yadufasha  kuri ubu, ngo umunyarwanda uri hariya abe yarenganurwa.”

Umushoferi w’Umunyarwanda afungiwe Uganda

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *