Abakorerabushake ba Croix Rouge bahuguwe ku gukumira icyorezo cya Marburg

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Umuryango Utabara Imbabare, ‘Croix Rouge y’u Rwanda’, wasabye abakorerabushake bawo bo mu turere tw’umujyi wa Kigali kuba intangarugero mu bikorwa byo kwirinda no gukumira icyorezo cya Marburg, gikomeje gukaza umurego mu gihugu.

Babisabwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2024, ubwo Croix Rouge y’u Rwanda, ifatanyije n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yatangizaga amahugurwa ku bakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali, agamije gukumira icyorezo cya Marburg.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuriye aba bakorerabushake iby’ingenzi bagomba kumenya kuri iki cyorezo.

Basobanuriwe ko Marburg ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye,ibibutsa kandi ko idakwirakwira binyuze mu mwuka.

Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo na kuribwa mu nda.

Muri aya mahugurwa abakorerabushake bigishijwe uburyo bwo gushyingura umuntu waba wahitanywe n’iki cyorezo.

Kanyamugenga Phénias, wo mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi bizabafasha gushishikariza abaturage uko bakwiye kwirinda iki cyorezo kidasanzwe.

Ati “Uburyo tuzitwararika nk’uko babidusobanuriye tuzabanza kwirinda mbere yo ko kujya kurinda abandi kugira ngo tugende twiyizeye ko ntacyo dufite tutacyijyana no mu bandi.”

Mugenzi we witwa Nyiramurava Ancille, wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yagize ati “Twumvise neza ko mbere na mbere tuzirinda guha abaturage amakuru y’ibihuha kuko ibihuha no kubaha ingamba z’uburyo bakwirinda icyi cyorezo.”

- Advertisement -

Emmanuel Mazimpaka, Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no Gutsura Umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko kuba abakorerabushake bayo bahawe amahugurwa bazafatanya n’inzego za Leta kugeza ubutumwa ku baturage.

Ati”Icyo dusaba abakorerabushake bacu bahuguwe n’uko bagomba kuba intangarugero nabo ubwabo bitwara neza, bitwararika izi ngamba babe aribo ba mbere bazishyira mu bikorwa niba ari ugukaraba kwirinda kwegerana guhoberana kuko umuntu ashobora guhoberana n’umuntu urwaye.”

Akomeza agira ati”Hanyuma rero n’aho bagiye izo ngamba bakazishyira mu bikorwa banakangurira n’abaturage kugira isuku no kwirinda kwegerana n’izindi ngamba zose zitandukanye. Abakorerabushake nibahere kuri bo no mu miryango yabo babe intangarugero.

Yongeyeho ko bakwiye gukorana n’inzego z’ibanze mu kugeza amakuru ku baturage binyuze mu nteko z’abaturage, inama n’ahandi.

Dr.Axel Karamage, Umukozi wa RBC mu ishami ryo kurwanya no gukumira ibyorezo mu gashami gashinzwe gukurikirana ibiryo bihumanye, yavuze ko iki cyorezo uburyo cyandura butandukanye n’ibindi.

Ati” Umuntu ashobora kucyandura akamara hagati y’iminsi ibiri na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba, bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria. Umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo,akaruka.”

Yibukije abahuguwe ko bagomba kuzirikana ubwirinzi batibagiwe isuku mbere yo kugira undi baha ubutabazi bw’ibanze.

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatatu, tariki 2 Ukwakira 2024, yerekanye ko mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 36 banduye indwara ya Marburg, mu gihe imaze guhitana abantu 11, 25 bakaba bari kuvurwa.

Kanyamugenga Phénias, wo mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro
Nyiramurava Ancille, wo mu Murenge wa Kigarama

DIANE MURERWA
UMUSEKE.RW i Kigali

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *