Nyamagabe: Hatangijwe imishinga izafasha kongera ibiribwa n’umukamo

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe imishinga ibiri irimo uwitwa “Sustainable Agricultural Intensification and Food security Project (SAIPII)” icyiciro cya kabiri uzafasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa ndetse n’uwitwa RDDP II ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Ni imishinga yatangijwe kuri uyu wa Kane, tariki 3 Ukwakira 2023, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) n’abandi bafatanyibikorwa mu buhinzi n’ubworozi.

Mu karere ka Nyamagabe umushinga SAIP II uzibanda ku bihingwa birimo Ibirayi, ibigori, imboga n’imbuto, mu gihe umushinga RDDP II wo uzibanda mu guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Mukagasana Emeritha, usanzwe ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Tare muri Nyamagabe, yabwiye UMUSEKE ko umushinga wa SAIP II, bawitezewo kubafasha mu guteza imbere ubuhinzi ndetse bakihaza mu mirire.

Ati “Twiteguye kuba intumwa nziza ku bahinzi bagenzi bacu. Tukababwira ibyiza uyu mushinga utuzaniye mu gukuraho ibitubangamiye bituma tutihaza mu mirire.”

Rugamba Sylvani ukora ubworozi mu murenge wa Gasaka yavuze ko umushinga wa RDDP ugamije kuzamura umukamo uturuka mu bworozi bw’inka, bizeye ko ibibazo byose bibugarije birimo kubura ubwatsi buhagije n’amazi bigiye gukemuka.

Imanimurinde Evode usanzwe ukorera SPIU/RAB nk’umukozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa byose bishinzwe kurwanya imirire mibi, yavuze ko umushinga ‘SAIP II’ uje ukurikira uwabanje ‘SAIP I’ , ko kandi wagenze neza mu turere icyenda wakorewemo ko ariyo mpamvu wagukiye no mu tundi turere.

Ati” Dutewe ishema n’uko uturere twakoreyemo bwa mbere ubu ibiryo bihari, umusaruro wariyongereye kandi umusaruro ntuhari ngo ubure isoko.”

Yavuze ko mu mishinga izaza muri Nyamagabe yose abaturage bazayungukiramo.

- Advertisement -

Ati” Nk’umushinga w’ubworozi urajwe ishinga no kuzamura umukamo inaha. Dutekereza ko uyu mushinga uzasiga aborozi bafite ubumenyi buhagije kandi tuzatanga inka 200 muri gahunda ya Gira Inka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe W’ungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée, yavuze ko kuba imishinga nk’iyi iba ije mu Karere biba bivuze ikizere ubuyobozi bukuru bw’igihugu buba bukomeje kwereka no kugirira abaturage.

Ati” Ubu rero iyi mishinga itangiye mu Karere kacu ifite igihe cy’imyaka itandatu, twizeye ko tugiye kuyibyaza umusaruro dufatanyije n’abo dukorana, abayobozi mu nzego zose ariko abaturage bakagera ku Iterambere ryifuzwa.”

Yasobanuye ko kuba imishinga ije umwaka w’imihigo waratangiye ntacyo bitwaye kuko byose biba bigamije Iterambere ry’abaturage.

Ati” Tuba twahize yenda ibijyanye n’ubushobozi buhari, iyo ari ibisaba ingengo y’imari…Igihe cyose umufatanyabikorwa yazira hose afasha abaturage ntacyo bitwaye, byazajya no mu mihigo itaha kuko ari imishinga itaha.”

Abaturage basabwe gufata iyi mishinga nk’iyabo.

Ati ” Abagenerwabikorwa aribo baturage, icyo tubasaba ni uko ibi bikorwa babigira ibyabo, bakabyakira neza, ntibabyumve nk’ibikorwa by’umushinga.

Ni ibikorwa byabo, nibo bije gufasha kubateza imbere, turabasaba kubifata neza no kubugira uruhare, bakabibungabunga ku buryo n’igihe umufatanyabikorwa azagenda bizasigara bibagirira akamaro.”

Umushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa uzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Sustainable Agricultural Intensification and Food security Project (SAIP)” watangije ibikorwa byawo muri 2019, mu gice cyawo cya mbere.

Intego nyamukuru y’uyu mushinga ni ukongera umusaruro w’ubuhizi, mu bwinshi, n’ubwiza, gushakira umusaruro amasoko no kwihaza mu biribwa hirya no hino mu Gihugu hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka, gufata neza ubutaka no kububyaza umusaruro, no kuzamura urwego rw’imirire myiza mu muryango.

Uyu mushinga ubu ugiye kujya ukorera mu turere 20 turimo Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Ngoma, Nyanza, Rukundo, Karongi, Rutsiro na Nyabihu, utu tukaba twarakorewemo bwa mbere.

My gice cya kabiri harimo uturere 11 twiyongereyemo turimo Kamonyi, Huye, Ruhango, Muhanga, Gisagara, Nyamagabe, Bugesera, Rusizi, Nyagatare, Kirehe na Ngororero.

RDDP wo ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB,ukaba ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

THIERRY MUGIRANEZA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *