KAGAME na Tshisekedi bagiye guhurira mu nama imwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Tshisekedi na Kagame bagiye guhirira mu Bufaransa ku busabe bwa Emmanuel Macron

Perezida Paul Kagame ari i Paris mu nama rusange y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF. Arahahurira na Perezida Antoine Felix Tshisekedi  wa RD Congo na we wageze i Paris. 

Iyi nama itezweho kuba akaryo ko kongera guhura,bakavugana ku mubano w’ibihugu byombi watokojwe n’Intambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Ikinyamakuru Africa Intelligency kivuga ko ibi biganiro bihuza abakuru b’ibihugu byombi bigiye kuba bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola, João Lourenço .

Ikinyamakuru Ver Angola muri Kamena uyu mwaka gisubiramo Perezida Lourenço cyavugaga ko aba bombi hari gahunda yo guhura .

Ati: “Turimo kuganira, ku rwego rwa ba minisitiri, kugira ngo vuba cyane dushobore guhuza abo bakuru b’ibihugu bombi ba RDC n’u Rwanda, ngo baganire imbonankubone ku cyifuzo gikuru cyo kugera ku mahoro”.

Perezida Lourenço wa Angola wagenwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nk’umuhuza muri iki kibazo , yakomeje  umuhate wo kugerageza guhuza aba  bombi, kuri ubu bakaba bagiye guhurira mu Bufaransa.

Muri Kamena uyu mwaka,mu kiganiro na France24, Perezida Paul Kagame yemeje ko yiteguye guhura na mugenzi we Tshisekedi, ko ahubwo ari we [Tshisekedi] ushyiraho ibyo asaba ngo bahure.

Africa Intelligence ivuga ko  “ Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ashaka kumvisha ba Perezida Kagame na Tshisekedi kubahiriza ibimaze igihe biganirwaho mu biganiro bya Nairobi na Luanda.”

U Rwanda rushinja Congo gufatanya na FDLR, Congo na yo ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23.

- Advertisement -

Uyu mutwe wa M23 ukomeje kujegeza uburasirazuba bwa Congo, usaba ko mu gihe Kinshasa itemera ko yawutumira mu biganiro bikorwa, utazigera wemera kumanika amaboko.

Leta ya Congo yo ivuga ko itazigera yemera kugirana ibiganiro n’umutwe yita ko ari uw’iterabwoba.

Tshisekedi uzahura na mugenzi we w’u Rwanda yamaze kugera i Paris mu Bufaransa 

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *