Gitifu w’Akagari akurikiranyweho kugurisha ishyamba rya Leta

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Akarere ka Ruhango mu ibara ritukura

Ruhango: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Remera, mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango, arakekwaho kwigabiza ishyamba rya Leta.

Rurangirwa Alexis Umunyamabanga w’Akagari ka Remera, mu Murenge wa Kabagari arashinjwa gutema no kugurisha Ishyamba rya Leta atabiherewe uburenganzira n’Inzego zibifite mu nshingano.

Abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko Gitifu Rurangirwa Alexis aherutse gutema ishyamba rya Leta akagurisha ibiti amafaranga avuyemo akayashyira mu mufuko.

Abibahamya bakavuga ko hashize igihe uyu Rurangirwa Alexis abikora, bakavuga ko babonye bikabije bamutangaho amakuru.

Umwe yagize ati: “RIB yamufashe mu cyumweru gishize turakeka ko aribyo  agiye kwisobanuraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari Ntivuguruzwa Emmanuel yemereye UMUSEKE ko uyu mukozi atari mu kazi guhera mu cyumweru cyashize.

Cyakora Gitifu Ntivuguruzwa yirinze gutangaza icyaha Gitifu Rurangirwa akurikiranyweho.

Ati: “Nibyo arafunze ariko ibirenzeho mwabibaza Ubugenzacyaha nibwo bufite amakuru.”

Ntivuguruzwa avuga ko nta kindi cyaha mu rwego rw’akazi yashinjwaga usibye ibyo RIB irimo kumubaza.

- Advertisement -

Gitifu Rurangirwa Alexis afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Kabagari.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *