Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo Kinshasa zakomeje ibiganiro muri Angola

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Minisitiri Olivier J.P. Nduhungirehe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner bahuriye i Luanda bakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Téte António

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, yatangaje ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda no muri Congo Kinshasa bageze i Luanda mu biganiro bigamije amahoro y’akarere.

Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Minisitiri Olivier J.P. Nduhungirehe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner bahuriye i Luanda.

Ibi ni ibiganiro bya gatanu byo ku rwego rwa ba Minisitiri, bikurikiye ibyabaye tariki 14/09/2024.

Ba Minisitiri bombi bavuye i Luanda batumvikanye kuri gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe.

Congo isaba ko kurandura FDLR byajyana no kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, u Rwanda rukavuga ko nta ngabo zarwo ruhafite, ahubwo rugasaba ko habanza kurandura FDLR, hagakurikiraho gukuraho ingamba z’umutekano rwafashe.

U Rwanda kandi rwagaragaje ko M23 igomba kujya mu biganiro mbona nkubone na Leta ya Kinshasa, ibyo Congo ikavuga ko bidashoboka, nta biganiro izagirana na M23, ko ahubwo ibiganiro bya Luanda ari byo bizagera ku gisubizo kirambye ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo.

Ba Minisitiri basize bahaye Umuhuza akazi ko kwiga kuri izo ngingo impande zombi zitavugaho rumwe.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *