Ibinyamakuru byabujijwe gusesengura ubuzima bwa Perezida Biya

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Paul Biya

Ibinyamakuru bikorera imbere mu gihugu cya Cameroon byabujijwe kuganira ku buzima bwa Perezida Paul Biya w’imyaka 91 y’amavuko nyuma y’amakuru yaramaza igihe acaracara ko yaba yarapfuye.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu , Paul Atanga Nji, aho yavuze ko ‘ikiganiro mpaka cyose mu itangazamakuru ku buzima bwa Perezida kibujijwe’.

Ati ” Abazahatiriza bazabona imbaraga zose z’itegeko.”

Minisitri Nji asobanura ko ubuzima bwa Perezida ari ikibazo cy’umutekano w’Igihugu ko bityo abayobozi bakwiriye kumenya niba iryo tegeko ryubahirijwe n’ibinyamakuru byigenga cyangwa imbuga nkoranyambaga.

Ni icyemezo cyasamiwe hejuru n’Imiryango Mpuzamahanga y’Abanyamakuru, yavuze ko kitemewe ari ugucecekesha Itangazamakuru.

Umuryango Uharanira Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ku Isi, wahise usohora itangazo risaba ‘Guverinoma ya Cameroon kuganya gutera ubwoba ibinyamakuru byigenga.’

Riti “Ubuzima bwa Perezida umaze imyaka 41 ku butegetsi akaba ashaka no kuzongera gutorwa mu yindi myaka, ni amakuru y’inyungu kuri Rubanda.”

Paul Biya w’imyaka 91 y’amavuko amaze imyaka 41 ku butegetsi, imbere mu gihugu hari impuha z’uko yaba atameze neza kuko aherukaga kugaragara mu ruhame tariki 8 Nzeri ubwo yari i Beijing mu Nama ya Afurika n’U Bushinwa.

Inzego za Leta mu gihugu zo zivuga ko ameze neza ahubwo yagiriye uruzinduko bwite mu Busuwisi.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *