Meya Mukanyirigira yategetswe gusubiza mu mirimo Gitifu yirukanye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Meya w’Akarere ka Rulindo yategetswe gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yandikiye ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

Muri Kamena uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi  abayobozi batandukanye bashinjwa amakosa atandukanye.

Abo barimo ab’Imirenge ibiri harimo Ndagijimana Frodouard wayoboraga umurenge wa Mbogo na Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi.

Abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.

Icyo gihe Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Gitifu wa Mbogo na bagenzi be birukanwe bazira “kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo  yashinjwaga kujya muri ’système’ y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ndangamuntu (NIDA) agahindura imyirondoro y’umwe mu bana yarimo ikosorwa.

Mu Ibaruwa yo kuwa 7 Ukwakira uyu mwaka ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC),  itangira yibutsa ko nabwo  uyu muyobozi tariki ya 2 Nzeri 2024, yari yandikiwe ibaruwa isaba gukuraho igihano kuri Ndagijimana Froduard,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo ariko akinangira.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ivuga ko uwo mukozi agomba gusubizwa mu kazi “ Kuko  atari we wahinduye  amazina y’umwana mu bitabo by’irangamimerere ahubwo akaba yarahinduwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku itariki ya 06 Ugushyingo 2023.”

Ibaruwa ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ivuga ko imaze kubona ko umwanzuro umuyobozi w’Akarere yashyikirijwe utarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu,asabwa kumenyesha iyo Komisiyo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 15, ahereye igihe aboneye iyo baruwa.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • Ibaze kabisa,kwirukana umuziza ubusa hejuru yo kubeshywa n’abitwa abatekinisiye basabitswe n’amatiku. Ubu se Meya ni gute afata icyemezo kitari ubushishozi agahungabanya ubuzima bw’umukozi koko!Gitifu niyihangane rwose we agize amahirwe ararenganurwa Meya natamusubiza mu nshingano azaba asuzuguye igihugu,nta muntu ukwiye gukinira ku buzima bw’abanyarwanda yitwaje ko ari we ufata icyemezo cya nyuma. Madam Perezidanti Angelina Muganza mwakoze cyane kurenganura uyu muntu bazamuhe indishyi z’akababaro. Ubu abana n’umugore we bari he?uko ugenza na we ni ko birangira bigenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *