Umugabo bikekwa yari afite umugambi wo kwica Trump yatawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umugabo bikekwa yari afite umugambi wo kwica Trump yatawe muri yombi

Umugabo witwaje imbunda ebyiri nto zitemewe n’amategeko yatawe muri yombi hafi y’aho Donald Trump yiyamamarizaga,  i Coachella muri leta ya California, nk’uko polisi ibitangaza.

Vem Miller w’imyaka 49, yari atwaye imodoka ubwo yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano kuri bariyeri, bamusatse, bamusangana izi ntwaro.

Yahise ajya gufungwa  aho ashinjwa kuba yari afite imbunda zitemewe n’amategeko zirimo imwe ijyamo amasasu menshi.

Urwego rurinda perezida, n’abahoze ari ba perezida, ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruzwi nka Srcret Service, rwavuze ko Trump “ntiyari mu kaga”, kandi ko ibi bitabujije kwiyamamaza kwe gukomeza.

Mu gihe polisi ivuga ko batazi umugambi w’uyu mugabo, umukuru wa polisi yaho Chad Bianco yavuze ko yemera neza ko abapolisi be baburijemo ukugerageza ku nshuro ya gatatu kwica Trump.

Gusa yongeyeho ko bidashoboka kwemeza neza ko uwo ari wo wari umugambi we.

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye CBS News ko nta kimenyetso kirereka ko yari afite umugambi wo kwica.

Abategetsi bavuga hagikorwa iperereza kuri iki gikorwa, kandi nibiba ngombwa bamurega ibindi byaha by’inyongera.

Uwo mugabo yafashwe hasigaye isaha imwe ngo Trump agere imbere aho yari kuvugira ijambo rye yiyamamaza.

- Advertisement -

Nyuma yo gufatwa basanze kandi atwaye imodoka ifite nimero ziyiranga (number plate) z’impimbano, kandi mu modoka basangamo pasiporo nyinshi ziriho amazina menshi, n’impushya nyinshi zo gutwara imodoka, polisi ivuga ko nimero ziranga imodoka yari yambaye incurano atari izemewe.

Uwo mugabo Miller wafatanywe imbunda yaje kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate ya $5,000.

Uyu  mugabo ngo  yari umwe mu bagize itsinda ry’abahezanguni ryitwa Soverein Citizens.

Abategetsi bavuga ko iperereza rikomeje ngo bamenye neza iby’uyu mugabo n’icyamuteye ibyo.

Ku wa gatandatu, Trump yiyamamarije i Butler muri Pennsylvania ha handi  muri Nyakanga uyu mwaka yarasiwe ariko bakamuhusha,  agakomereka ugutwi hagapfa umuntu umwe.

Undi mugabo ubu na we arafunze nyuma yo gufatirwa hanze ya Trump International Golf Club muri Nzeri  muri Florida.

Uwo mugabo yari yihishe mu gihuru iruhande rw’ikibuga cya Golf afite imbunda kandi yiteguye kurasa.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *