Leta ya Libya yigaramye ibyabaye kuri Nigeria

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Libya, Leta y’iki gihugu yavuze ko ibibazo byose byabaye ku kipe y’Igihugu ya Nigeria, Super Eagles, nta ruhare na ruto yabigizemo.

Kuri uyu wa mbere, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uburyo ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, yakiriwe nabi ubwo yari igeze mu gihugu cya Libya, gukina umukino wa Kane mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 ariko kizakinwa mu 2025.

Super Eagles yahejejwe ku kibuga cy’indege cya Tripoli ndetse ihamara amasaha arenga 12 nk’uko byanemejwe na kapiteni wa yo, William Troost-Ekong. Uyu mukinnyi yahise avuga ko we na bagenzi be bafashe umwanzuro wo kudakina uyu mukino kubera ko batiteguye kugenda mu modoka bahawe zibakura ku kibuga cy’indege ndetse kandi batizeye umutekano wa ho baca.

Nyuma yo kugaragaza ko bahuye n’insanganya zitabemerera gukina uyu mukino, biciye mu butumwa bw’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Libya, Leta y’iki gihugu yigaramye ibi byose bikomeje kuvugwa ndetse isaba ko umukino Libya ifitanye na Super Eagles, waba kuko babona nta mpamvu n’imwe yatuma utaba.

Mu butumwa burebure Ishyirahamwe rya Ruhago muri iki gihugu ryacishije ku rukuta rwa X, yahakanye ko nta hantu na hamwe ihuriye n’ibi byabaye kuri Nigeria ndetse iri shyirahamwe rivuga ko ibyabaye ari ibisanzwe mu bihugu bya Afurika ko n’ikimenyimenyi na Libya byayibayeho ubwo iherutse muri Nigeria mu cyumweru gishize.

Bati “Duhangayikishijwe cyane na raporo zerekanye ko indege y’ikipe y’Igihugu ya Nigeria yabujijwe guhagarara ubwo bari baje mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Muri Libya.”

Bakomeje bavuga ko ibyabaye nta ruhare na ruto Abanya-Libya babigizemo kandi ko ibibazo bishobora guterwa no kutakirwa neza, bidakwiye guhita bishyirwa ku rwego Nigeria yabishyizeho.

Bati “N’ubwo twababajwe n’ibibazo byabaye byose, ariko abantu bakwiye kumenya ko ibibazo nk’ibi bito bijya bibaho mu ngendo bitewe wenda no kuba abantu batakwakirwa neza, umutekano wo kugenzura ikirere, umutekano usanzwe cyangwa ibibazo bindi by’ibikoresho mu ngendo mpuzamahanga zo mu kirere.”

Muri ubu butumwa, Abanya-Libya bakomeje bavuga ko ibi bibazo byabaye kuri Nigeria, bibaho ku Isi hose bitewe n’ibiba bisabwa ku kibuga cy’indege runaka. Bakomeza bavuga ko rwose ari ibintu bisanzwe bitagakwiye gutuma abantu bamera nk’aho hari inka yacitse amabere.

- Advertisement -

Iri shyirahamwe rya Ruhago muri Libya, ryakomeje rivuga ko bubaha cyane Abanya-Nigeria ndetse n’abandi bose babagana bakoresheje ibibuga by’indege bya bo. Bakomeje bavuga ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma hari icyakwitirirwa inzego z’umutekano muri iki gihugu cyangwa kikaba cyakwitirirwa Leta y’iki gihugu.

Muri ubu butumwa burebure, Abanya-Libya, basoje bavuga ko babona nta mpamvu n’imwe yatuma uyu mukino uzahuza Nigeria na bo, utaba kuko nta gikuba cyacitse. Nigeria yo yamaze gufata indege iyisubiza iwabo nyuma yo kuvuga ko ititeguye gukina uyu mukino.

Super Eagles iyoboye iri tsinda rya D n’amanota arindwi mu mikino itatu bamaze gukina. Libya ni iya nyuma n’inota rimwe yakuye ku Amavubi ubwo banganyirizaga i Tripoli igitego 1-1. Undi mukino muri iri tsinda, ni uzaba ejo ukazahuza u Rwanda na Bénin Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.

Bigaramye ibyabaye kuri Super Eagles
Ni Ubutumwa bacishije ku rukuta rwa X rw’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Libya
Libya yakomeje igaragaza ko nta ruhare ibifitemo
Basoje ubutumwa basaba ubufatanye mu kumenyekanisha ruhago ya Afurika ku Isi
Super Eagles yaraye ku kibuga cy’indege

UMUSEKE.RW