Umuriro watse hagati ya Macron na Netanyahu wa Israel

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Emmanuel Macron na Netanyahu ntibavuga rumwe

Guterana amagambo hagati ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, gukomeje gufata indi ntera bapfa Libani.

Kuva tariki 23 Nzeri 2024, ingabo za Israel zatangije ibitero muri Liban ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, byaje no kugwamo na Hassan Nasrallah wayoboraga uwo mutwe.

Ibitero bya Israel byaje kwaguka ndetse ingabo zayo zinjira muri Libani aho zikomeje kurwanirayo n’abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah.

Ibi bitero hari abo bitaguye neza barimo na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, igihugu gifitanye amateka na Libani nka koroni yabo.

Byaje kuba bibi ubwo, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabaga Umuryango w’Abibumbye, UN, gukura ingabo zawo muri Liban.

Netanyahu yashinjaga izi ngabo za UN guha abarwanyi ba Hezbollah ubuhingiro.

Ibi Perezida Emmanuel Macron akibyumva yikomye Netanyahu wa Israel kuko, u Bufaransa aribwo bufite ingabo nyinshi muri izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabwiye Netanyahu ko igihugu ayobora cyashinzwe n’icyemezo cya UN.

Ati” Bwana Netanyahu, ntagomba kwibagirwa ko igihugu cye, cyaremwe n’umwanzuro wa UN [ mu 1947 ubwo Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoraga icyemezo cyo kugabanya Palestine ibice bibiri, hakavamo ubutaka bw’Abayahudi n’ubw’Abarabu].”

- Advertisement -

Ni amagambo yarakaje Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, maze asubiza Macron ko Israel yabayeho kubera intambara yo kwibohora.

Yagize ati” Ndibutsa Perezida w’u Bufaransa, ko umwanzuro wa UN atariwo washinze Leta ya Israel, yashinzwe n’intsinzi y’Intambara y’ubwingenge yarwanwe n’indwanyi z’amaraso y’ubutsinzi.”

Macron na Netanyahu muri ibi bihe ntibari guhuza ku ntambara za Israel, dore ko uyu mutegetsi w’u Bufaransa aherutse kumvikana avuga ko Israel ikwiriye guhagarikirwa guhabwa intwaro.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *