RDF yamaganye ibirego biyishinja  gufata ku ngufu abagore muri Centrafrica

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
RDF ivuga ko Ubunyangamaugayo bw'ingabo z'u Rwanda budashidikanywaho

Ingabo z’u Rwanda (RDF), zamaganye amakuru yanditswe mu bitangazamakuru nka ‘Lemonde na The New Humanitarian,  ashinja abasirikara b’ingabo z’u Rwanda  bari muri Centrafrica mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, gukora ibikorwa birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ikinyamakuru ‘Lemonde ‘ kuwa 16 Ukwakira 2024, cyasohoye inkuru yari ifite umutwe ugira uti ” Muri Centrafrica bavuga ko “ abaje kubungabunga amahoro baje kuturinda ariko baradufata ku ngufu.”

Iki kinyamakuru kivuga ko cyavugishije abagore 19 bakorewe ihohoterwa n’abaje mu butumwa bw’amahoro mu ngabo za MUNUSCA.

Muri iyo nkuru , bavuga ko muri Gicurasi 2023, umwe mu basirikare b’u Rwanda yakorewe ihohoterwa uwitwa Jeanne utaratangaje irindi zina , amusabye “Kumwishyurira  iwe amafaranga y’imboga n’imbuto yacuruzaga bityo akamukorera ihohoterwa.”

Mur itangazo RDF yasohoye, yamaganye iby’izo nkuru ‘z’ibinyoma’ , ivuga ko ibirego bitatu byatangajwe ari ibinyoma byambaye ubusa, bidafite ishingiro.

Muri iryo tangazo, RDF, igira iti “Mu kirego kivuga gufata ku ngufu cyakorewe ’Jeanne’ ucuruza imboga n’imbuto bavuga ko yafashwe ku ngufu n’umusirikare w’Umunyarwanda mu kigo cyabo i Bangui muri 2023: Ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda ntibyemera ko hari umusivili utanditse kandi udafite icyo ahakora kuhinjira, bityo nta hohoterwa ry’umuturage ryabera muri icyo kigo”.

RDF ivuga kandi ko mu kindi kirego  kivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe uwitwa ’Grace w’imyaka 28’, mu mujyi wa Paoua uherereye mu Majyaruguru, ivuga ko “Nta basirikare b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bigeze boherezwa muri ako gace, bityo icyo kirego nta shingiro gifite”.

RDF igaruka ku kindi kirego cy’ihohoterwa bivugwa ko ryakorewe ’abagore babiri i Ndassima’ mu bilometero 400 uvuye i Bangui.

Yatangaje ko nabyo ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko “Nta Ngabo z’Abanyarwanda cyangwa izo mu butumwa bwa MINUSCA zigeze zoherezwa muri ako gace, bityo ibyo birego ntaho bishingiye”.

- Advertisement -

RDF mu  itangazo yasohoye, yashimangiye ko “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose rikorerwa abaturage ridashobora kwihanganirwa, kandi ko ifata mu buryo bukomeye ibirego byose bishinja ingabo z’u Rwanda ibikorwa nk’ibyo, ko biramutse bibaye bitakwihanganirwa, n’ubwo ibyatangajwe n’uwo munyamakuru byagaragaye ko ari ibinyoma.”

Ivuga ko mu myaka   20 ingabo z’u Rwanda ziri  mu butumwa bw’amahoro zishyira  mu bikorwa inshingano zabo neza,  umurava, ubunyamwuga ,bidashidikanywaho.

RDF yongeraho ko izakomeza gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’amahoro, irinda  abaturage neza kandi irangwa n’indangagaciro.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *