Rutsiro: Abantu 9 bafungiwe gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mu Karere ka Rutsiro, abantu icyenda bafunze bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bakoreye mu birombe  biri mu Mirenge ya Manihira na Rusebeya.

Amakuru avuga ko bafatiwe mu ngo mu rukerera rushyira tariki ya 14 Ukwakira 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yatangaje  ko koko abo bantu bafunze.

Ati“Ni byo, bafashwe kuko twabanje kugenzura, tunakurikije amakuru twahawe n’abaturage  n’inzego z’ibanze, dusanga ari bo bagaragara muri ibyo bikorwa, badashaka gukorana na kampani ziyacukura, hakaba n’abacukura aho ubuyobozi bw’abakumiriye, ibyo byose bigatuma  tubafata, cyane cyane ko haba hari n’impungenge z’impanuka biriya birombe bishobora kubateza igihe byaba bidakumiriwe.”

Avuga ko kugira ahacukurwa amabuye y’agaciro anyuranye muri aka Karere ,ari amahirwe akomeye kubera inyungu nyinshi, bikazanira zirimo no gutanga akazi ku baturage bakorana  na kampani ziyacukura, abacukura mu buryo butemewe bakabangamira ayo mahirwe, ari yo mpamvu bafatwa.

Yongeyeho ko impamvu abona bakomeza kwishora muri ibyo bikorwa bibujijwe ari uko baba bashaka gukira vuba.

Ati “Impamvu ya mbere tubona ni iy’ababa bashaka gukira vuba baciye muri ubwo bucukuzi bunyuranyije n’amategeko. Iya kabiri ni iy’abadashaka gukora indi mirimo ibateza imbere, bagashaka kujya muri ibyo bikorwa, n’izindi ariko natwe ntituborohera mu kubarwanya.’’

Yavuze ko mu ngamba bafite zo guhagarika burundu ubu bucukuzi butemewe, harimo ubukangurambaga no gusobanurira abaturage itegeko ribuhana, bagashishikarizwa gukora imirimo yindi iyi bakayireka, cyangwa bakemera gukorana na kampani zicukura byemewe bakanirinda gucukura ahakomwe nk’uko bamwe muri bo babitahuweho.

Abafunze , bafungiye Kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya, mu Karere ka Rutsiro .

- Advertisement -

Imirenge 7 kuri 13 igize Akarere ka Rutsiro icukurwamo amabuye y’agaciro.

IVOMO:IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *