Umujyi wa Kigali ugiye gucutsa amakipe ufasha

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwafashe umwanzuro wo kugabanya amakipe y’umupira w’amaguru afashwa n’uru rwego, hagasigara ikipe imwe yonyine bazakomezanya urugendo rw’ubufatanye.

Ubusanzwe Umujyi wa Kigali ni we mufatanyabikorwa mukuru w’ikipe zirimo Kiyovu Sports, Gasogi United, na AS Kigali zombi [abahungu n’abakobwa]. Amakuru avuga ko Urucaca na Gasogi United buri imwe ihabwa miliyoni 150 Frw ku mwaka mu gihe AS Kigali yo iherutse kongererwa ayo yagenerwaga bikaba bivugwa ko izajya ihabwa miliyoni 250 Frw buri mwaka.

Amakuru UMUSEKE wamenye ava mu bari hafi y’abafata icyemezo ku bijyanye no gutera inkunga aya makipe, avuga ko hamaze gufatwa icyemezo cy’uko umwaka utaha ikipe imwe gusa y’abagabon ari yo izasigara ari umufatanyabikorwa w’Umujyi wa Kigali. Ibi birahita bisobanura neza ko hazasigara amakipe abiri akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri ruhago [abahungu n’abakobwa] azaba ari abafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali.

Uru rwego kandi rutera inkunga n’amakipe akina imikino y’amaboko, arimo Kigali Volleyball Club [KVC] na Espoir Basketball Club. Buri imwe bivugwa ko ihabwa miliyoni 35 Frw ku mwaka.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gusigarana ikipe y’abahungu mu zikina shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere
Hagati ya AS Kigali na Kiyovu Sports imwe izahigamira indi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *