Nyanza: Umugabo  arakweho gutemera umugore kwa sebukwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ,rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 39 wagiye kwa Sebukwe bikekwa ko yasanzeyo umugore we w’imyaka 30 aho yari yarahukaniye aramutema.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu gicuku ahagana Saa cyenda kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Nyamitobo mu kagari ka Kabuga mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, Sindambiwe Damien bahimba Mukoboyi w’imyaka 39 yagiye Kwa Sebukwe bikekwa ko yahasanze umugore we Nyirakanani Marie w’imyaka 30 wari warahahukuniye amutema igikanu .

Uyu mugore bikekwa ko yatemwe yari amaze icyumweru yahukanye, akibana n’umugabo we bari batuye mu wa Murandaryi mu kagari ka Kabuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabibwiye UMUSEKE  ko  tariki ya 23 Ukwakira uyu mwaka uyu mugabo yagiye gucyura ariko umugore ntiyahita abyumva maze umugabo Sindambiwe arataha nyuma aza mu gicuku azanye umuhoro  akubita urugi arinjira.

Yagize ati”Yageze mu nzu areba umugore we aramutema igikanu bigaragara ko yamukomerekeje mu buryo bugamije kwica bakaba bari bafitanye amakimbirane.”

Umugore ntiyashizemo umwuka haje imbangukiragutabara imujyana mu bitaro by’akarere ka Nyanza birananirana bamwohereza mu bitaro bya CHUB i Huye.

Ni mugihe uyu mugabo yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Gitifu Slydio yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo aho ari  bakihutira kubwira ubuyobozi n’abaturage kugira ngo akemuke.

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *