Ubuhamya bw’uko Dr Nizeyimana Françoise yakize Marburg

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ubuhamya bw’uko Dr Nizeyimana Francoise yakize Marburg

Dr  Nizeyimana Françoise  ni umuganga wita ku ndembe kuri bimwe mu Bitaro byo mu Rwanda akaba n’Umwarimu muri Kaminuza. Ni  umwe mu bakize  virus ya Marburg iheruka kugaragara bwa mbere mu gihugu.

Uyu mubyeyi aganira n’umunyamakuru wa RBA , ubona mu maso hakeye ndetse agashimira leta y’u Rwanda yatumye iyi ndwara itamuzahaza.

Uyu yavuze ko yafashwe n’ubu burwayi yumva umuriro mwinshi kandi ababara mu ngingo.

Ati “ Ngiye kumva, numva meze nk’utangiye gutitira, kwa kundi umuntu urwara Malaria bitangira bimeze.Bigeze nijoro numva nacanye umuriro,nza no gutangira no kuribwa mu ngingo cyane no kuribwa imikaya. “

Ni nyuma yaho kandi  inshuti magara ye nayo yitabye Imana izize ubu burwayi gusa akavuga ko bimukuye umutima.

Yagize ati “Hariho agahinda ariko kari kavanze n’ubwoba kuko wavugaga uti nange ejo nshobora kugenda ariko habaho kwikomeza.”

Yongeraho ko umugabo we nawe yarwaye ndetse akaremba cyane gusa ashima uburyo yitaweho n’abaganga bagenzi be.

Ati “ Harimo ikintu bita guhungabana cyabaga gikomeye. Haba hari abantu bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bakuganiriza. Baduhaye imiti yo kurwanya iriya Virus .Bayiduteraga rimwe ku munsi.”

Yakomeje ati “ Ikindi iriya ndwara mu kuyirwanya harimo  kunywa amazi menshi. Habaga harimo gufata amafunguro ateguye neza ku buryo bugiye butandukanye ku buryo buri murwayi afata icyo ashoboye bitewe n’uburyo arembye cyangwa atarembyemo cyane.”

- Advertisement -

Dr Nizeyimana avuga ko ubu yakize Marburg kandi ko yiteguye gusubira mu kazi ke ko kuvura.”

Ati “ Batinze kumbwira ngo ni ntangire akazi , nzagenda nihuse.Gukora umwuga w’ubuganga ni ikintu umuntu aba akunda ku buryo itagikoze nta kindi wakora.”

Yakomeje ati “Ndabashimira abantu mu ngeri zose ku buryo bashyize imbaraga kugira ngo iki cyorezo kibashe gukumirwa kandi n’abacyanduye babashe kuvurwa.”

Dr Nizeyimana asaba abantu kwimakaza umuco w’isuku kugira ngo abashe kwirinda mu buryo butandukanye.

Ati “ Umuntu wese yagakwiye guharanira igihe cyose atari n’icyorezo guhora akaraba Intoki.”

Dr Nkeshimana Mineras ni umuganga mu itinda rikurikirana abarwariye mu Bitaro bivurirwamo Marburg no kwita ku bakize .

Uyu avuga ko abakize iyi ndwara bazakomeza gukurikiranwa kuko bashobora kugira ibindi bibazo .

Ati “ Hashobora kuzamo ibijyane n’imboni, umuntu akaba atabasha kubona neza. Hari uburyo bwagenwe kugira ngo bavurwe badtaka imboni.”

Hari abashobora kuzana ingaruka zo kugira umunaniro ukabije , nawe zitabweaho kugira ngo atazagira ibibazo byo kubabara mu ngingo cyangwa akaba yaba yarwara  indwara y’agahinda gakabije.”

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gusaba abantu kwirinda guha akato abakize iyi ndwara kuko baba baravuwe neza.

MINISANTE ivuga ko kugeza ubu hari abarwayi batatu ba Marburg kandi ko na bo bari kwitabwaho neza n’abaganga ku buryo nabo bakira mu gihe cya vuba.

Iyi Minisiteri ivuga ko abamaze kwita Imana ari abantu 15 , abakize ni 47. Ni  mu gihe abanduye bose bangana na 65. Inkingo zimaze gutangwa  ni 1,583. Naho ibipimo byose bimaze gufatwa ni 5332.

UMUSEKE.RW

 

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *