Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi yageze i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye Inama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa, COMESA).
Ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2024, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, MINICOM, yemeje ko Minisitiri Sebahizi ari i Bujumbura aho yitabiriye Inama ya COMESA izatangira ku wa 31 Ukwakira.
Ku mbuga nkoranyambaga hari hasakaye amafoto yamanitswe ku mihanda yo mu Burundi, aha ikaze Perezida Paul Kagame muri iki gihugu nk’umwe mu bazitabira inama ya COMESA iteganyijwe ku wa 31 Ukwakira 2024.
Ni amafoto yavugishije benshi biturutse ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi aho bamwe bafashe urwo rugendo nk’urudashoboka muri ibi bihe.
Ubwo izo mpaka zari zishyushye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaje gutangaza ko mu nama ya COMESA u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri Sebahizi.
Yavuze ko kumanika amafoto ya Perezida Paul Kagame amuha ikaze mu Burundi ari ikimenyetso cyiza Abarundi bakoze.
Ati “Yakiriwe nk’umwe mu bakuru b’ibihugu bya COMESA kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu. Ashobora kwitabira iyi nama cyangwa se ntajyeyo.”
Umubano w’u Rwanda n’Uburundi umaze igihe urimo igihu aho u Burundi budahwema gukubita agatoki ku kandi ko bwifuza gukura Perezida Kagame ku butegetsi.
Uko kwijundika u Rwanda no kuruhekenyera umusaya byavuyemo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda kuva muri Mutarama 2024.
- Advertisement -
Umuryango wa COMESA ugizwe n’Igihugu 21, washinzwe mu Kuboza 1994, ugamije guteza imbere ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu mu mutungo kamere n’imibereho myiza y’abaturage.
Iyi nama ya 23 ya COMESA ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo”.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW