Gicumbi: Abaturiye umupaka baca ‘ Panya’ bakajya gushakira Imana Uganda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Insengero zitandukanye mu cyaro ziracyafunze

Abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, mu Karere ka Gicumbi,babwiye UMUSEKE ko kuri ubu bari guca inzira z’ubusamo bakajya gusengera muri Uganda ngo kuko insengero zaho zose zifunze.

Hashize igihe Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, RGB rukoze igisa n’umukwabu ku miryango ishingiye ku myemerere (insengero) itujuje ibisabwa  yambuwe ubuzima gatozi indi irahagarikwa.

Mugabowishema Eric, Umwe mu baturage baturiye umupaka wa Gatuna, mu Murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi, yabwiye UMUSEKE ko nabo icyemezo cya RGB cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa cyabagizeho ingaruka bityo kuri ubu bafashe umwanzuro wo kujya bajya gusengera muri Uganda.

Yagize ati “ Twagize ikibazo , kigaragara ko ari rusange kandi n’ibyo leta y’Igihugu yakoze ni na byo. Badufungiye insengero, ku mupaka ntihagira n’urusengero na rumwe basiga.”

Yakomeje ati “    Insengero zacu baturondorera ibisabwa,ubwo EAR yagerageje kubikora byihuse ndetse n’izindi ziri ku bikora. Ariko nubwo turi kubikora, dufite ikibazo cy’abakirisitu bacu bari kwambuka hakurya bakajya  mu Bugande.”

Undi mukirisitu  avuga ko kubera ifungwa ry’izo nsengero zafunzwe biteye inkeke kuba abaturage bambuka mu nzira zitemewe.

Ati “Abagabo n’urubyiruko twe biratworohera kujyayo kuko twe twambukira ku marangamuntu , duca ku mupaka, tugateza, bakaduha akajeto, tukagenda, tukagira ibyo dukorera Uganda, nimugoroba tugataha.”

Ariko imbogamizi ziri ku badamu bahetse abana. Umugore uhetse umwana  ntibamwemerera guteza afite umwana kuko bamubwira ngo zana pasiporo y’umwana cyangwa ikiranga umwana nawe bamuterere, bambukane, ubwo umugore uhetse umwana bikaba ngombwa ko ahita aca inzira y’ubusamo, akigendera, akajya Uganda agasenga aciye inzira y’amazi.”

Akomeza agira ati “ Ndifuza ngo mudukorere ubuvugizi ,amadini n’amatorere ari hano gatuna, n’abasiramu barambuka bakajya muri uganda.”

- Advertisement -

Uyu avuga ko urusengero rw’itorero rye rya ADEPR mu karere ka Gicumbi rudafunze ruri mu Murenge wa Byumba, agiyeyo yakoresha itike y’amafaranga ibihumbi 4000 Frw kugenda no kugaruka bityo agasaba ko bafungurirwa.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuvugizi wa ADEPR nka rimwe mu yafunzwe muri uwo Murenge, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ariko ntiyemera kuvugisha umunyamakuru.

Gusa Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko insengero 44 zimaze gufungurirwa. mu nsengero 9,800 zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

RGB yavuze ko uko insengero zizajya zuzuza ibisabwa zizakomeza gufungurirwa.

Muri Kanama na Nzeri 2024, mu bugenzuzui bwakozwe ku nsengero zirenga 14,093, bwasize izirenga 9,880 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *