Mbere y’uko amakipe asanzwe ari amakeba ahura mu munsi wa Munani wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, abakunzi ndetse n’abahoze bayobora Rayon Sports, basuye ikipe mu Nzove bayemerera agahimbazamusyi kanini mu rwego rwo kuyitera akanyabugabo ko kuzatsinda uyu mukino, mu gihe ariko n’abakunzi ba Kiyovu Sports baticaye ubusa.
Hashize iminsi mike, hagaragaye ukongera guhuza imbaraga mu bahoze bayobora Rayon Sports mu myaka ishize. Anakunzwe kugarukwaho cyane ni Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate. Aba byari bigoye ko umwe yavugisha undi cyangwa ngo ace mu nzira undi yanyuzemo ariko byose ubu byabaye amateka.
Guhuza imbaraga kuri aba bahoze bayobora Gikundiro, byavuye mu magambo bijya bikorwa. Kuri uyu munsi abarimo Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate, Dr. Rwagacondo, Thadée, Hadji Kanyabugabo Mohammed, Roger, basuye ikipe mu myitozo ndetse bemerera abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 150 Frw buri umwe mu gihe baba batsinze uyu Urucaca.
Ikirenze kuri ibi kandi, igitego kizarenga ku ntsinzi kizaba kigenewe ibihumbi 30 Frw kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports. Bivuze ko Gikundiro mu gihe yatsinda nka 3-0, buri mukinnyi wa yo yabona inyongera y’ibihumbi 90 Frw. Bisobanuye ko hiyongereyeho agahimbazamusyi k’ibihumbi 159 Frw, byose byagera mu bihumbi 240 Frw kuri buri mukinnyi.
N’ubwo mu Nzovu bihagaze gutya, abo ku Mumena na bo ntibicaye ubusa kuko ubu abakinnyi batahereukaga mu kazi kubera imishahara ya bo, bamaze icyumweru cyose bakorana na bagenzi ba bo ndetse na bo bemerewe agahimbazamusyi gatubutse n’ubwo batifuje kugatangaza.
Ubukeba bwa Rayon Sports na Kiyovu Sports, buhera mu myaka ya za 60 nk’uko abazi aya makipe babihamya. Abayazi kuva cyera, bavuga ko ubukeba bwa yo bwakomeje kugeza n’uyu munsi.
Umukino wa Gikundiro n’Urucaca, uteganyijwe gukinwa ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium. Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu, mu gihe Rayon yo iri ku mwanya wa Kane n’amanota 11.
UMUSEKE.RW