Bamwe mu bikorera mu Rwanda, bavuga ko hari abagifite ubumenyi buke ku mikoreshereze y’imashini zitanga inyemezabwishyu za EBM, ibi bikaba hari ubwo bibangonganisha n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ndetse bakisanga bahanwe.
Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Mubiligi Jeanne Francoise, tariki ya 1 Ugushyingo 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, (Rwanda Revenue Authority), n’Urugaga rw’abikorera (PSF).
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe gushimira abasora bahize abandi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Mubiligi yavuze ko igituma abikorera bisanga mu bihano biremereye, intandaro iva ku kutamenya gukoresha inyemezabwishyu ya EBM, asaba ubufatanye.
Yagize ati “Turifuza ubufatanye bwimbitse kugira ngo dukomeze kwigisha ikoranabuhanga mu bacuruzi kuko hari abafite ubumenyi buke. Hari abatabasha gukoresha neza izi sisiteme zagiye zitangwa (EBM), bikazanamo n’ibihano biremereye.”
Yongeraho ati” Twifuza ko RRA dukomeza gufatanya kugira ngo twigishe mu buryo bwimbitse kandi twongere n’umubare w’abubahiriza gukoresha izi sisitemu.”
Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yasobanuye ko hari uburyo bwinshi bwo gufasha abakoresha EBM, cyane ko hari abazitanga bifashishije mudasobwa cyangwa telefone.
Yagize ati: “Habanje kubaho kumva imiterere ya bizinesi kugira ngo tunamenye EBM yakoreshwa kuko uyu munsi dufite izikoreshwa kuri murandasi, telefoni, kandi ikigamijwe kwari ukugira ngo buri mucuruzi wese bitewe nuko bizinesi ye imeze abe afite iyo yakoresha igihe atanga EBM.
Yavuze ko bagiye gushyiramo ingufu kugira ngo buri Karere kagire abakozi ariko hejuru y’ibyo banategure amahugurwa ariko hanashyirweho uburyo bworoshye bwo kujya kuri interineti, umucuruzi akiyigisha gukoresha EBM.
- Advertisement -
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gitangaza ko kuva u Rwanda rwatangira gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, umusoro ku nyongeragaciro VAT wikubye gatatu uva kuri miliyari 255Frw muri 2013, ugera kuri miliyari 659 muri 2022.
Mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2023-24, Rwanda Revenue Authority yakusanyije imisoro irenga Miliyari 2,630.
THIERRY MUGIRANEZA/ UMUSEKE.RW