Guy Bukasa yaba akiri umukozi wa AS Kigali?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’igihe kinini atari mu kazi k’ikipe ya AS Kigali, hakomeje kwibazwa niba umutoza, Guy Bukasa yaba akiri umukozi w’iyi kipe n’ubwo nta rwego na rumwe ruremeza ko bamaze gutandukana.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’uyu mwaka, ni bwo ikipe ya AS Kigali iherukana n’umutoza wa yo mukuru, Guy Bukasa. Nyuma y’aho yahise ajya mu nshingano z’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Kuva ubwo, uyu mutoza ntaragaruka mu kazi k’iyi kipe, nyamara  hagiye gukinwa umunsi wa Cyenda wa shampiyona. Aha ni ho bamwe bahera bibaza niba koko uyu Munye-Congo yaba yaratandukanye n’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Mu minsi ishize, Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiye Joseph yabwiye UMUSEKE ko uyu mutoza akiri umukozi w’iyi kipe ndetse akorana bya hafi n’abungiriza yasize.

Gusa andi makuru ava mu nshuti za hafi za Guy Bukasa, ahamya ko ku kigero cya 90% azagaruka muri iyi kipe kuko akomeje gushaka akazi muri Tunisie kugira ngo agume hafi y’umuryango we.

Uyu mutoza yaje muri AS Kigali mu mikino yo kwishyura y’umwaka ushize 2023-24, asanga iri mu myanya ya nyuma ariko ayifasha kwigira imbere mu bibazo by’amikoro byari bihari ndetse ikipe isoreza mu myanya 10 ya mbere.

Hakomeje kwibazwa niba Guy Bukasa yaba akiri umukozi wa AS Kigali

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *