Fatakumavuta yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Fatakumavuta yakatiwe gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategete ko Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.

Bikekwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umuyoboro wa Youtube cyangwa imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye kandi mu bihe binyuranye.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho kandi ko iperereza rigikomeje.

Fatakumavuta yari yasabye urukiko ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango kandi ko ubuyobozi bw’igitangazamakuru akorera bwari bwemeye kumwishingira.

Nyuma yo gusuzuma ibyo akaurikiranyweho,urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha rutegeka ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo, agahita ajyanwa gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge riri iMageragere.

Urukiko rwibukije umuburanyi ko ashobora  kujurira  mu minsi itanu gusa.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *