Gorilla FC yahawe Ubutabera

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kwisanga yashyize mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kandi abemewe ari batandatu, biravugwa ko ikipe ya APR FC yamaze guterwa mpaga biciye muri Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ku cymweru tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo hasozwaga imikino y’umunsi wa Munani wa shampiyona. Ni imikino yasojwe n’uwahuje Gorilla FC na APR FC, warangiye amakipe yombi aguye miswi akanganya 0-0.

Gusa muri uyu mukino, habayemo kwisanga ikipe y’Ingabo yashyize mu kibuga abakinnyi  barindwi b’abanyamahanga kandi Itegeko rigenga amarushanwa muri Ferwafa, rivuga ko ari batandatu bagomba kuba ari mu kibuga mu gihe umukino urimo kuba.

Iri tegeko rikomeza rivuga ko mu gihe umukinnyi w’umunyamahanga avuye mu kibuga asimbuwe, agomba gusimburwa n’undi munyamahanga. Ikipe ya APR FC yo ubwo yasimbuzaga umukino ugeze ku munota wa 65, yisanze abanyamahanga barindwi bari mu kibuga. Ibi byabaye iminota igera kuri itanu, maze nyuma haza kuvamo Lamine Bah asimburwa na Kwitonda Alain Bacca.

Nyuma y’ibi byabaye, Gorilla FC yahise yandikira Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Kalisa Adolphe, imusaba ko ikwiye guhabwa ubutabera maze ikipe y’Ingabo igaterwa mpaga.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi, iri shyirahamwe ryaryumyeho ariko amakuru ariturukamo avuga ko Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa yamaze gutera mpaga ikipe ya APR FC.

Ibi birahita bisobanura ko ikipe ya Gorilla FC ifata umwanya wa mbere n’amanota 17 mu mikino icyenda imaze gukina, mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota amanota ane mu mikino itatu imaze gukina. Ikipe y’Ingabo izasura Vision FC ejo kuri Kigali Péle Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

APR FC yatewe mpaga
Gorilla FC yahawe Ubutabera

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *