FERWAFA yaciye amarenga ku kongerera amasezerano umutoza w’Amavubi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwavuze ku hazaza h’umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, buca amarenga y’uko azongererwa amasezerano.

Benshi mu bakurikiranira hafi ikipe y’Igihugu, Amavubi, bakomeje kwibaza ahazaza ha Frank Trosten Spittler uyitoza, cyane ko amasezerano ye ari kugana ku musozo nyamara umusaruro we bigoye kuwunenga.

Uyu Mudage utoza Amavubi, aherutse guca amarenga ko yaba akeneye andi masezerano mashya ariko kandi anatunga urutoki Itangazamakuru rikora imikino, avuga ko ari ryo ribuza abakoresha be kumuha amasezerano mashya. Amasezerano ye azarangira mu Ukuboza uyu mwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwari Alphonse, yavuze ko ibiganiro bigeze kure hagati y’uyu mutoza n’iri shyirahamwe. Uyu muyobozi yaciye amarenga ubwo yavugaga ko mu minsi iri imbere Abanyarwanda bazamenyeshwa icyavuye muri ibi biganiro ariko avuga ko umusaruro we ari wo uzagenderwaho.

Kugeza ubu, u Rwanda ruyoboye itsinda A mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi, ndetse imibare igaragaza ko no kubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025, bigishoboka mu gihe Amavubi yaba yatsinze imikino ibiri asigaje ariko bigasaba ko Bénin yo yaba yatsinzwe umwe muri ibiri isigaje.

Uretse ibi kandi, Amavubi aracyari mu rugamba rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu bya bo muri Afurika [CHAN] kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania mu mwaka utaha.

Ibi byose, biravugira Frank utoza Amavubi n’ubwo anengwa kugira abakinnyi yirengagiza barimo Hakizimana Muhadjiri, Hakim Sahabo, Byiringiro Lague na Rafaël York.

Trosten Frank Spittler ashobora kongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi

UMUSEKE.RW