Wazalendo basubiranyemo, umutwe umwe wahaye undi gasopo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Leta ya Congo yahaye imbunda Wazalendo biganjemo abasivile n'abahoze ari inyeshyamba ngo bajye kurwanya M23

Muri Kivu ya Ruguru, imitwe wa Wazalendo iravugwamo gusubiranamo ipfa inyungu.

Wazalendo bitwa FAR-W basohoye itangazo bashinja benewabo ba Wazalendo bitwa MPA/AP kubatera mu gace bagenzura ka Kanyangoma.

Imirwano yabashyamiranyije yabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Bariya Bazalendo bavuga ko ibyabaye ari ubushotoranyi, kandi ko bigaragaza isura mbi ugereranyije n’inshingano bahawe.

Itangazo basohoye aba biyise Mouvement des Patriotes Force de Reaction Rapide- Wazalendu (FAR-W), bashinja Wazalendo bitwa MPA/AP kubatera, bakavuga ko ari ugufasha umutwe wa M23, ndetse bakemeza ko bamaze kwinjirirwa n’uwo mutwe binyuze muri Wazalendu MPA/AP.

Imirwano yashyamiranyije ziriya mpande zombi yabaye tariki 19 /11/2024.

Abadepite babiri uwitwa Hubert Furuguta n’uwitwa Patrick Munyomo bo ku rwego rw’igihugu muri Congo, baherutse gusura agace k’uburasirazuba bwa kiriya gihugu aho Wazalendo bakorera, bavuga ko nta gikozwe mu gihe kiri imbere bazagora Leta, ibyo bagereranyije n’igisasu giteze cyaturika isaha ku yindi.

Abo badepite bavuga ko Wazalendo bahawe intwaro ngo barwanye umutwe wa M23, ariko ubu ngo ni ikibazo ubwabo.

Muri rusange Wazalendo bagera ku 60 000 nk’uko byavuzwe na bariya badepite, ariko ngo bakora badahembwa kuko Leta iherutse kubagenera ibihumbi 300$ bivuze ko buri wese yagenewe amadolari atanu ku kwezi.

- Advertisement -

Aho bari hamaze igihe hakorerwa ibikorwa by’urugomo harimo kurasa abantu ntacyo bazira no kwiba, ibyo bikorwa bikaba byibasira cyane umujyi wa Goma.

ISESENGURA