Musanze: Hatewe ibiti 6,000 ku musozi wa Mbwe

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

Mu Karere ka Musanze, ku musozi wa Mbwe, uri mu Murenge wa Gashaki, Akagari ka Mbwe, hatewe ibiti bigera ku bihumbi bitandatu mu rwego rwo kurwanya isuri yajyaga yibasira imyaka y’abaturage, ikabangamira umusaruro, ndetse no kubungabunga ikiyaga cya Ruhondo gituriye neza uyu musozi.

Ni igikorwa cyakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ku bufatanye n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda n’abacungagereza, kikaba cyaratabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Gashaki.

Bamwe mu baturage, bishimiye iki gikorwa cyo kwifatanya n’inzego zitandukanye mu kubafasha kurwanya ibiza byaterwaga n’uko umusozi wa Mbwe uhanamye cyane.

Nsengiyumva Emmanuel yagize ati: “Uyu musozi ukunze kwibasirwa n’ibiza kenshi ku buryo hamanuka isuri ikarengera imyaka yacu, ubushize twarahinze imyaka irarengerwa rwose, abahinzi turabutaha.”

Nyirandabaruta Emelyne nawe ati: “Gutera ibiti kuri uyu musozi mubona uhanamye cyane ni igisubizo cyo kurwanya isuri yajyaga idushyira mu bihombo ku buhinzi bwacu, yamanuraga ibitaka n’amabuye, imyaka ikarengerwa, ibisigaye bikiroha mu kiyaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko guhitamo gahunda y’umuganda udasanzwe bagatera ibiti kuri uyu musozi wa Mbwe, ari mu rwego rwo guhashya isuri yajyaga iwuturukaho ikangiza imyaka y’abaturage idasize n’ikiyaga cya Ruhondo.

Yagize ati: “Gutera ibiti aha biri mu rwego rwo kubungabunga uyu musozi n’imyaka y’abaturage yajyaga yibasirwa n’ibiza bitewe n’uyu musozi, kugira ngo barusheho kugira umutekano uhagije mu biribwa no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biba muri iki kiyaga.”

Uyu musozi wa Mbwe wateweho ibiti ibihumbi bitandatu, biza bisanga ibindi byari byarahatewe umwaka ushize, ndetse Akarere kakaba gateganya gukomeza gutera ibiti cyane ku misozi ihanamye dore ko ari Akarere k’imisozi miremire.

- Advertisement -

JAVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *