Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 4 Ukuboza 2024, rwataye muri yombi umukobwa witwa Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko akurikiranweho gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame, no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.
Kugeza ubu Jacky afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uyu yaheruka kugarahara ku mbuga nkoranyambaga avuga ibiteye isoni, anenga umugabo bari bagiye kubana nyuma yo kumwambika impeta ko ” atashobora inshingano zo mu buriri.” ndetse yasanze nta mikoro afite nkuko yabikeka( abivugana ibitutsi).
Dr. Murangira yavuze ko mu bihano Jacky ashobora guhabwa mu gihe yaba ahamijwe n’urukiko ibi byaha, harimo icy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ibindi kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Mu gihe yaba abihamijwe n’Urukiko yacibwa kandi ihazabu iri hagati ya miliyoni 1- 3Frw.
Dr. Murangira, yavuze ko Jacky yatawe muri yombi nyuma yo kugirwa inama no kwihanangirizwa inshuro nyinshi.
Ati “Ndabyibuka ubwa mbere mugira inama byari umwaka ushize, urwego rwakomeje kuzimugira bivanze no kwihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira. Icyagombaga gukurikizwa ni uko agezwa imbere y’ubutabera. Ngira ngo hari abantu bari bakwiye kujya bakura isomo ku bintu biba ku bandi.”
Dr. Murangira yakomeje yibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya bigira ku byabaye ku bandi.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW