Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwemeje ko amafaranga angana na miliyoni 29 Frw y’iyi kipe yari yafatiriwe na Igitego Hotel, habayeho ubwumvikane ku mpande zombi kandi nziza.
Ku wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports iyobowe na Perezida w’iyi kipe, Nkurunziza David, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije gusobanura byinshi ku bimaze iminsi biyivugwamo.
Muri iki kiganiro, Perezida w’iyi kipe yo ku Mumena, Nkurunziza David, yavuze ko ikipe abereye umuyobozi yashoboye kumvikana na Igitego Hotel yari yarafatiriye amafaranga ya yo, ndetse bemeranyije ko muri miliyoni 29 Frw yari yafatiriye yabahamo miliyoni 15 Frw, aho asigaye bazagenda bayishyura buhoro buhoro.
Ati “Twumvikanye ko uko amafaranga y’Umujyi azagenda aza tuzajya duhita tubishyura igice. Ni ibintu twisanzemo tudashobora kugira icyo duhindura, gusa amafaranga twabonye twahise duhembamo abakinnyi.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mbere yo gukina na APR FC uyu munsi umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane, abakinnyi bahawe umushahara w’ukwezi kumwe muri atatu bafitiwe.
Urucaca rwatangiranye shampiyona ibibazo by’abakinnyi nyuma y’ibihano yafatiwe na FIFA byo kutemererwa kwinjiza abakinnyi bashya bitewe n’ikirego cy’uwari umunyezamu wa yo, Emmanuel Kalyoba.
UMUSEKE.RW