Ubushinjacyaha bwasabiye umugabo ushinjwa gutema umucuruzi gufungwa iminsi 30

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
urukiko rw'Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ahabereye iburanisha

Nyanza: Umugabo ushinjwa gutema umucuruzi akajya muri koma mu karere ka Nyanza  yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rugize ibyo rumubaza aricecekera, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa y’agateganyo  iminsi mirongo itatu .

Ubushinjacyaha burarega Emmanuel Munyaneza Alias Tenderi wari usanzwe ukora akazi ko gucukura umucanga.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ko Tenderi yitwikiriye igicuku taliki ya 08 Ugushyingo 2024 ahagana saa cyenda z’igicuku asanga umucuruzi mu nzu witwa Tuyishime Aline aramutema.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Tenderi yuriye urwego afite umuhoro akura kositara mu nzu Tuyishime yacururuzagamo maze amusangamo imbere amutemesha wa muhoro yari afite mu mutwe ku buryo bushaka kumwica.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Tuyishime nyuma yo gutemwa yahise ajya muri koma amaramo iminsi itatu maze aho ayiviriyemo avuga ko ari Tenderi wamuteye aramutema aho yashakaga kumwaka amafaranga mu gihe ari kuyashaka aheraho aramutema mu mutwe akoresheje umuhoro.

Ubushinjacyaha burasabira Tenderi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Tenderi yicecekeye mu rubanza

Umucamanza ati”Tenderi uyu n’umwanya wo kwiregura kuby’ubushinjacyaha bukurega”

Tenderi nawe ati”Murakoze ibyo ubushinjacyaha bundega ndabyemera nkabisabira imbabazi.”

- Advertisement -

Umucamanza yabajije Tenderi ati”Wabikoze gute? Warikumwe nande? Warugamije iki ubikora? Uravuga iki kuba usabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo?”

Tenderi yahisemo kwicecekera ibibazo yari abajijwe n’umucamanza ntiyabisubiza.

Tenderi kandi yabajijwe n’umucamanza niba nta kibazo afite mu mutwe, Tenderi nawe mugusubiza ati”Ntacyo”

Imbere mu rukiko harimo uyu mugore w’umwana umwe Tuyishime Aline watemwe mu mutwe, Tenderi ari kuburana uyu mugore  Tuyishime wari usanzwe ucuruza ‘Boutique’ amarira yamuzenze mu maso asohoka hanze y’urukiko.

Tuyishime Aline bikekwa ko yatemwe na Tenderi, umurebeye inyuma arakomeye ariko wakwitegereza mu mutwe ukabona inkovu y’umuhoro bikekwa ko yatemeshejwe, nta musatsi akigira kubera igikomere cyo mu mutwe.

Amakuru yizewe agera ku  UMUSEKE ni uko Tenderi agifatwa na RIB yahakanye ibyaha aregwa,ageze mu bushinjacyaha nabwo yahakanye ko atatemye Aline.

Gusa abo bafunganye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana baje kumugira inama bamubwira ko hari ibimenyetso bimushinja icyiza yakwemera icyaha agasaba imbabazi maze ageze mu rukiko yemera icyaha anasaba imbabazi.

Emmanuel Munyaneza alias Tenderi  yari atuye mu kagari ka Nyaruhombo mu Murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye.

Gusa ibyo akekwaho yabikoreye mu kagari ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umucamanza azatangaza icyemezo mu cyumweru gitaha.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza