Kigali: Hagaragajwe umusaruro w’Ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kunda Esther

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri  Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kunda Esther, yatangaje ko igihugu cyateye intambwe ikomeye,  aho ubu serivisi nyinshi zisigaye zitangwa hifahishijwe ikoranabuhanga.

Byagarutsweho ubwo ku wa 12 Ukuboza 2024 hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza Ikoranabuhanga, gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu kubaka ubukungu burambye bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Hagaragajwe ko muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2), aho igihugu kizateza imbere ba rwiyemezamirimo batandukanye mu rwego rw’Ikoranabuhanga by’umwihariko urubyiruko.

Ni mu gihe ubu serivisi zirenga ibihumbi 680 zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bikaba byaragize ingaruka nziza mu cyerekezo  cy’ iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda ICT Chamber, Alex Ntale avuga ko uruhererekane rw’ikoranabuhanga rwarushaho kuzana ibisubizo ndetse  no kwimakaza kwegera abakiriya hirya no hino no kwagura ubukungu.

Ati”Kugira ngo turusheho kunoza serivisi abikorera tugeza tuzarushaho kubasanga aho bari by’umwihariko tubahugure uko ikoranabuhanga ryazana impinduka nziza mu mibereho yabo.”

Yavuze ko muri iki cyumweru ngarukamwaka cyahariwe kwimakaza ikoranabuhanga ko hazakorwa ubukangurambaga ku gukoresha no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha iterambere kuri bose mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri MINICT, Kunda Esther, yashimangiye ko hari amahirwe ari muri NST2 kuri ba rwiyemezamirimo batandukanye mu rwego rw’Ikoranabuhanga.

Ati “NST2 ikubiyemo amahirwe atandukanye irimo kuba nibura 56% ari abantu bafite imyaka yo gukora ni ukuvuga kuva kuri 16-64 naho 65,3% by’abanyarwanda bafite munsi y’imyaka 30.”

- Advertisement -

Gahunda mbaturabukungu ya NST2, igamije gufasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye n’icyekerezo cyihaye cya 2050 cyo kuba ari igihugu gikize n’igihugu gifite ubukungu buciriritse muri 2035.

Kugira ngo izi ntego zizagerweho, biteganyijwe ko igipimo cy’abafite ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga kiziyongera. Kizava kuri 53% kigere ku 100%.

Hazongerwa umubare w’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Smart devices) bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Ibi bizakorwa hagamijwe ko buri wese yakoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Hazatangwa indangamuntu y’ikoranabuhanga (Single Digital ID) izoroshya kandi ikihutisha uburyo abaturarwanda babona serivisi zitangwa na Leta.

Hazakomeza kongerwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ririmo n’iry’ubwenge buhangano  (Artificial Intelligence) hagamijwe kwihutisha no kunoza imikorere mu nzego zitandukanye. Zimwe mu ngero ni nko mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, inganda n’ubutabera.

Mu rwego rwo kurushaho kongerera ubumenyi urubyiruko no kuruha amahirwe yo kubona imirimo mu gihe kizaza, abantu bangana na miliyoni imwe bazahabwa ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga (coding).

Abandi ibihumbi magana atanu bazahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga yo ku rwego ruhanitse.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda ICT Chamber, Alex Ntale

DIANE MURERWA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *