CHUB yerekeje mu mikino Nyafurika y’Abakozi – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino muri shampiyona y’Abakozi ihuza Ibigo bya Leta n’iby’Abikorera, ikipe y’Abagore ya Basketball y’Ibitaro bya CHUB, yerekeje muri Sénégal mu mikino Nyafurika ihuza Ibigo byitwaye neza iwabyo muri Afurika.

CHUB WBBC, yafashe urugendo ku wa Gatandatu wa tariki ya 14 Ukuboza 2024, ijyana abakinnyi 10 ndetse n’uyoboye iryo tsinda.

Mbere yo gufata indege berekeza mu Mujyi ahazabera iyi mikino, babanje kugirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr. Ngarambe Christian wabasabye kuzimana u Rwanda kuko Igihugu kibafitiye icyizere.

Ubwo yafataga ijambo, kapiteni w’iyi kipe, Ishimwe Josiane, yijeje Umuyobozi ko batagiye mu butembere kandi biteguye guhangana kugeza babonye igikombe.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa n’abantu 121 muri iyi mikino Nyafurika izakinwa tariki ya 19 kugeza 22 Ukuboza 2024.

Andi makipe azahagarira u Rwanda, ni Immigration muri Volleyball y’Abagabo no mu mupira w’Amaguru, RRA muri Volleyball y’Abagore, REG muri Basketball y’Abagore, RMS mu mupira w’Amaguru na WASAC izakina Volleyball mu Bagabo.

Baracyeye ku maso
Icyizere cyo baragifite
Bagiye basa neza
Ni ikipe yahize izindi muri shampiyona y’Abakozi
Babanje kuganira n’Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr. Ngarambe Christian

UMUSEKE.RW