Ikipe y’Igihugu, Amavubi, itarimo abakinnyi 10 ba APR FC, yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri ya Sudan y’Epfo mu gushaka itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo [CHAN 2024].
Ku Cyumweru cya tariki ya 15 Ukuboza 2024 kuri Kigali Péle Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba. Umutoza Jimmy Mulisa, ni we wayikoresheje wenyine kuko amakuru avuga ko Rwasamanzi Yves yasabye uruhushya rw’iminsi umunani kubera impamvu z’umuryango.
Mu bakinnyi bakoze imyitozo ya mbere, ntiharimo 10 bo mu kipe ya APR FC. Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, busaba ko abakinnyi ba yo, bazatangira imyitozo ku wa kabiri wa tariki ya 17 Ukuboza 2024 kubera ko bananiwe cyane.
Abakinnyi 10 ba APR FC bahammagawe, ni Ruboneka Bosco, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Nshimiyimana Yunussu, Tuyisenge Arsène, Mugiraneza Frodouard, Byiringiro Olivier, Niyigena Clèment, Niyibizi Ramadhan na Niyomugabo Claude.
Amavubi ari kwitegura umukino wa mbere uzayahuza na Sudan y’Epfo tariki ya 22 Ukuboza uyu mwaka. Nyuma y’icyumweru kimwe, hazahita hakinwa umukino wo kwishyura. Biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki ya 19 Ukuboza 2024 yerekeza muri Sudan y’Epfo ahazabera umukino ubanza.
UMUSEKE.RW