Abadepite bo mu bihugu 12 bya Africa basuye Repubulika ya Donetsk

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abadepite bo mu bihugu 12 bya Africa basuye Repubulika ya Donetsk

Itsinda ry’abadepite 17 bo mu bihugu 12 bya Africa basuye Repubulika ya Rubanda ya Donetsk nk’uko ibinyamakuru byo mu Burusiya bibitangaza.

Urugendo rwabo rwabaye ku cyumweru tariki 15 Ukuboza, 2024.

Aba badepite baharanira ko Africa iba imwe (Pan African Parliament, PAP) urugendo rwabo muri Repubulika ya Donetsk rugamije ubucuti no gutsura umubano.

Iri tsinda ry’abadepite riyobowe na Vice Perezida wa PAP witwa Gayo Asherbiri ukomoka muri Ethiopia, ryatumiwe n’urwego rwitwa Federation Council (wagereranya na Sena) mu Burusiya.

Abadepite batumiwe harimo abavuye muri Djibouti, Zambia, Comoros, Malawi, Mozambique, Somalia, Tanzania, Uganda, Equatorial Guinea, Eswatini, Ethiopia, na Sudani y’Epfo.

Basuye icyambu cya Mariupol, umujyi wa Donetsk, Akarere ka Shakhtersky, n’ibindi bice byo muri Repubulika ya Donetsk.

Abadepite basuye ahantu hafite amateka, nk’agace ka Azovstal, aha hakaba ari ahantu hagenewe inganda mu mujyi wa Mariupol ndetse habereye intambara ikaze mu mwaka wa 2022.

Basuye ikibuga cy’indege cya Donetsk, aha hakaba ari ho imyivumbagatanyo y’abashyigikiye Uburusiya bigumuye kuri Ukraine yatangiriye mu 2014.

Abadepite banageze ahitwa Alley of Angels, ahashyizwe urwibutso rugaragaza ubwicanyi bwakorewe abana bo muri Repubulika ya Donetsk, barashwe n’ingabo za Ukraine.

- Advertisement -

Bariya badepite banasuye ahitwa Saur Mogila, hakaba hari urwibutso rw’abasirikare bishwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, mu bayirwanye harimo abasirikare bo mu bihugu bya Africa harimo na Ethiopia, bari ku ruhande rw’ibihugu byatsinze intambara.

Alexander Voloshin umwe mu bagize Federation Council muri Repubulika ya Donetsk ni we wari kumwe na bariya badepite mu rugendo rwabo.

Voloshin yavuze ko impamvu nyamukuru yo gutegura uru ruzinduko ariko ukwereka “inshuti zo muri Africa” ukuri kw’ibibera mu Ntara ya Donbass (ni ryo zina rihabwa ibice birimo Donetsk), bakabibonesha amaso yabo.

Yavuze ko abadepite basuye ibice birimo amateka akomeye afite igisobanuro kuri buri muturage wo muri Donetsk. Abaturage basobanuriye abadepite bavuye muri Africa, ibikorwa bibi byabaye mu 2014.

Yagize ati “Twabwiye abavandimwe bo muri Africa uko imitwe ishyigikiwe n’Abanyaburayi (America n’inshuti zayo) yagerageje kuburizamo ubushake bw’abaturage bo muri Donbass, ibabuza uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo.

Bitwaje icyo Ukraine yise ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, ingabo za Ukraine zishyigikiwe na NATO/OTAN zishe abantu benshi muri Dontsk nta we barobanuye, yaba abakuze n’abana.”

Voloshin yavuze ko mu myaka 10 ishize abaturage bo muri Donbass bihagazeho bafata intwaro barwanira uburenganzira bwo kuvuga ururimi rwabo gakondo rw’Ikirusiya, no guharanira kurinda amateka yabo.

Agace ka Donbass kemeje kujya ku Burusiya binyuze muri referendum yabaye mu mwaka wa 2022. Uburusiya bwatangiye gusana ibikorwa remezo birimo inganda, imihanda n’ibindi byafasha abaturage kubaho neza.

Uburusiya buri kugerageza gufasha Donetsk kubaho neza mu mahoro no gutera imbere.

Denis Pushilin uyoboye Repubulika ya Donetsk na we yakoranye inama na bariya badepite bavuye muri Africa ibiganiro byabo byabereye mu mujyi wa Donetsk.

Yashimiye abari muri ruriya rugendo, avuga ko bifite agaciro. Pushilin yanibukije ko umubano w’Uburusiya na Africa umaze igihe kuko watangiye mu kinyejana cya 18.

Yagize ati “Ubu bigizwemo uruhare na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, umubano hagati y’igihugu cyacu na Africa ugenda uzamuka. Inama ihuza Uburusiya na Africa igamije kureba iterambere ry’ubukungu ni ikimenyetso cyo kubihamya.”

Pushilin avuga ko ubufatanye hagati y’Uburusiya na Africa bushingiye ku kubaka ubukungu buri wese yungukiramo, no gusabana bishingiye ku muco.

Kimwe mu bigamijwe ni uguhuza imbaraga, mu rwego rwo kurwanya ubukoloni bushya bukorwa n’Abanyaburayi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ubu bufatanye bwa Africa n’Uburusiya bwafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukemura ibibazo by’ibura ry’ibiribwa muri Africa, ariko no gufasha Uburusiya guhangana n’ingaruka z’ibihano bwafatiwe n’Abanyaburayi.

Mu byo impande zombi zemeranyije harimo ubufatanye mu guteza imbere bimwe mu bice byo muri Africa no gutabarana na Repubulika ya Donetsk.

Gayo Asherbiri wari uyoboye bariya badepite yavuze ko ruriya ruzinduko ari intangiriro, kandi yizeye ko ruzabyara umusaruro mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko igihugu cya Donetsk, na Africa hari byinshi bishobora guhuriraho.

Abadepite bari muri ruriya ruzinduko, na bo basabye intumwa zo muri Repubulika ya Donetsk gusura ibihugu byabo mu rwego rwo kunoza umubano, no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *