Umugabo wemera ko yishe umugore we yaburanishijwe mu ruhame

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ubushinjacyaha bwasabiye umugabo bikekwa ko yicishije umugore isuka igihano cya burundu

Kamonyi: Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasabiye Nshimiyimana Damien bahimba Daniel, w’imyaka 26 y’amavuko igihano cya burundu bumurega kwicisha isuka umugore we.

Urubanza rw’uyu mugabo rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024. Iburanisha ryabereye mu ruhame mu Mudugudu  Nyakabande, Akagari ka Buguri mu Murenge wa Rukoma.

Yasabiwe gufungwa burundu, Ubushinjacyaha buhereye ku cyaha bumushinja  cyo kwica uwo bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko witwaga Uwimanifashije Jacqueline.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiyimana Damien Alias Daniel, icyaha cy’ubwicanyi akekwaho yagikoze tariki ya 18 Nzeri 2023.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yasanze umugore we ahinguye, arimo gukaraba amukubita isuka mu mutwe inshuro ebyeri ahita apfa.

Ubushinjacyaha bukavuga ko akimara gukora ayo mahano, yahise yemera icyaha, arafungwa nyuma atangira gusaba imbabazi bya nyirarureshwa.

Buvuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha yavuze ko yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma.

Ubushinjacyaha buti “Icyaha Nshimiyimana Damien yakoze ni indengakamere, kandi yagikoranye ubugome bukomeye tumusabiye igihano cya burundu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère ndetse n’Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere bibukije abaturage ko umuntu ari umunyagitinyiro, ko nta we ugomba kumuvutsa ubuzima.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

Uwimanifashije Jacqueline yishwe afite imyaka 19 y’amavuko, kuko Ubushinjacyaha bwabwiye UMUSEKE ko yavutse mu mwaka wa 2004.

Nta mwana yigeze abyarana na Nshimiyimana. Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ruvuga ko rugiye gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha, ndetse n’ibyo ukekwaho icyaha yiyemerera.

Urubanza ruzasomwa tariki 10 Mutarama 2025 saa cyenda z’igicamunsi.

Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko nta muntu ugomba kwica mugenzi we
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi SP Furaha F. yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe
Umushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga Ruhamiriza Josué avuga ko icyaha uyu mugabo akurikiranyweho ari indengakamere bityo ko agomba guhabwa igihano cya burundu

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *