Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino y’Abakozi ku Mugabane wa Afurika, OSTA, yashyikirije igihembo Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry Tigos nk’Umuyobozi mwiza wahize abandi muri uyu mwaka.
Ni igihembo cyatangiwe i Dakar muri Sénégal ku wa 18 Ukuboza 2024. Umuyobozi wa OSTA, Dr. Evele Malik Atour, ni we washyikirije iki gihembo Mpamo Thierry Tigos.
Uyu Muyobozi wa ARPST, yashimiwe ko muri uyu mwaka wa 2024, yayoboye neza iri Shyirahamwe ry’Imikino mu Rwanda (Best Sports Leader of the Year).
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, ritegura amarushanwa arimo umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball mu byiciro byombi.
Iri shyirahamwe kandi, ritegura Irushanwa ngarukamwaka rya Super Coupe rihuza amakipe aba yegukanye ibikombe mu mwaka ubanza. Ritegura kandi Irushanwa ngarukamwaka ryo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
Ibi bituma ARPST iba mu mashyirahamwe ategura amarushanwa menshi ahuza Abakozi ku Mugabane wa Afurika.
UMUSEKE.RW