Umuyubozi w’Akarere ka Rubavu,Mulindwa Prosper, yavuze ko nyuma yo gusesengura ibaruwa yanditswe n’uwiyita ko ayobora umuryango w’Abarasita muri aka Karere asaba ko bakora imyigaragambyo yamagana ibyatangajwe na Apotre Paul Gitwaza, basanze icyifuzo cyabo nta shingiro gifite.
Steven Gakiga uvuga ko ahagarariye abarasita muri Ruavu, yanditse ibaruwa, asaba ubuyobozi bw’aka Karere guha uburenganzira abarasita gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamaganga ibyatangajwe na Gitwaza wavuze ko ‘Rastafari ari idini rya satani.’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko ubuyobozi koko bwakiriye ibaruwa y’uyu muntu, wavugaga ko bifuzaga gukora urugendo rw’amahoro nk’umuryango w’abarasita b’i Rubavu, ndetse hakabaho gusuzuma iby’uyu muryango, ariko ko basanze utabaho.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko “Icya mbere twasanze nta muryango wanditswe uzwi mu rwego rw’amategeko wa bariya Barasita, umuntu wabyanditse ntakintu kitugaragariza ko ahagarariye abandi, kandi burya abantu iyo bafite amategeko abagenga, n’icyo bakora kiba gifite umutekano kubera ko uwakibazwa arazwi.”
Mulindwa akomeza ati “Yaranditse ngo abarasita bo ku Isi yose barababaye, tubona ko harimo gukabya, ese abarasita bo ku Isi yose bamugejejeho ubutumwa babinyujije hehe?”
Avuga ko mu gihe bumva bararenganye bagana inzego z’ubutabera ahagakurkizwa amategeko.
Ati “Dufite inzego z’ubutabera zikora neza, twabasabye gukurikirana Apotre Gitwaza ku giti cye kandi bakanyura mu nzego z’ubutabera. Inzira yo gukora urugendo, ntabwo twigeze tubona ko yabamo igisubizo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ubuyobozi bwaganiriye n’uwanditse iriya baruwa, bukamugaragariza ko urwo rugendo bifuzaga gukora ntacyo rwari gutanga ku byo bavugaga ko bashaka kwamagana.
IVOMO: RADIO &TV10
- Advertisement -
UMUSEKE.RW