Ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bizajya bimara imyaka itanu

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yatangaje ko uhereye tariki ya 6 Mutarama 2025, ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’imiti (RFDA), n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA) bizajya bimara imyaka itanu ishobora kongerwa igihe.

Ni mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye, kuri uyu wa Mbere imenyesha abafite inganda, abacuruzi n’abandi bantu bose ko uwo mwazuro wafashwe hashingiwe ku byemezo byafashwe na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z’ubuziranenge mu gihugu.

MINICOM ivuga ko ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’imiti (RFDA), n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA); bizajya bimara imyaka itanu.

Gusa ishobora kongerwa igihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by’ubucuruzi byujuje ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Igira iti “ Ibikubiye muri iri tangazo ntibireba impushya ndetse n’ibyangombwa byo kwinjiza mu gihugu ibigedanye n’imiti, inkingo ndetse n’ibikoresho bijyanye n’ubuvuzi.”

Muri iri tangazo, MINICOM ivuga ko icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze cyakuweho cyeretse igihe bisabwa n’igihugu ibicuruzwa bigiye kujyanwamo ndetse ko impushya cyangwa ibyangombwa ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora gutera ingaruka ku buzima.

Yakomeje igira iti “Amafaranga yishyurwaga n’inganda nto n’iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z’ubuziranenge zigamije kunoza imikorere akuweho.”

Igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy’ubuziranenge ku nganda nini ntikigomba kurenga amafaranga ibihumbi ijana (100,000 FRW) yishyurwa mu isanduku ya Leta binyuze kuri konti ya RSB, nk’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *