Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, (UPDF) akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko avuye ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter ngo yite ku Gisirikare abereye umuyobozi.
Ni ubutumwa yanditse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025, abinyujije kuri urwo rubuga mbere y’uko Konti ye ivaho kuko ubu iyo wanditsemo amazina yakoreshaga utamubona.
Yanditse ati ” Zari imbaraga zidasanzwe n’urugendo rwiza kuri iyi mihanda mu gihe cy’imyaka 10 kuva mu 2014.”
Uyu Mujenerali wajyaga utaripfama kuri uru rubuga yasobanuye ko kugenda kwe bishingiye ku kuba igihe kigeze ngo yite ku ngabo.
Yanditse ati “Igihe kirageze ku itegeko n’umugisha wa Nyagasani wanjye Yesu Kirisitu ngo ngende njye kwita ku ngabo ze, UPDF [Ingabo za Uganda].”
Gen Muhoozi yavuze ko kugenda kwe atari ukwa burundu, ko ashobora kuzagaruka.
Ati” Mu gihe gikwiye mu gihe kiri imbere nibiranuka bibaye ibikenewe maze kuzuza inshingano za Nyagasani Imana zo kuzana ituze n’amaharo ku bantu be mu gace kacu, tuzongera duhure.”
Ati” Ndabakunda rwose.”
Nyuma y’ubwo butumwa urukuta rwe kuri X rwahise ruvaho.
- Advertisement -
Mu bihe bitandukanye Gen. Muhoozi yagiye anyuze ubutumwa butandukanye ku rubuga rwa X, harimo na bumwe butigeze bwakirwa neza n’ibindi bihugu by’amahanga.
Nko mu 2022 yigeze kwandika ko ingabo za Uganda zifite ubushobozi bwo gutera Umujyi wa Nairobi muri Kenya zikawufata mu byumweru bibiri.
Ni ubutumwa icyo gihe butakiriwe neza na Nairobi ku buryo Dipolomasi yajemo agatotsi.
Mu Ukuboza kwa 2024, nabwo yanditse ko umunsi Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika azamufasha kwigarira Khartoum, umurwa mukuru wa Sudani
Ndetse vuba yari yananditse ko agiye gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akarasa abacancuro b’abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa DRC.
Ubu butumwa bwarakaje Congo na Sudani ndetse birangira Gen. Muhoozi abusibye kuri X.
Ikindi Gen. Muhoozi yakunze kugaragariza kuri X ni urukundo akunda Perezida Kagame n’u Rwanda ndetse n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
UMUSEKE.RW