Kamonyi: Ukekwaho kwica umugore we yahawe burundu

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Urukiko rwakatiye Nshimiyimana Damien igihano cya burundu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije Nshimiyimana Damien bahimba Daniel ukekwaho kwica uwo bashakanye igihano cya burundu.

Isomwa ry’urubanza ryabereye mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri Umurenge wa Rukoma aho icyaha cyakorewe.

Urukiko rwemeje ko atagabanyirizwa igihano kubera ubugome yakoranye icyaha cyo gukubita umugore we isuka mu mutwe no mu mugongo inshuro ebyiri.

Nshimiyimana Damien yari yaburanye asaba gusubikirwa igihano, Urukiko rwemeje ko imvugo ye idafite ishingiro kubera ko amategeko atemera ko iki gihano cya burundu kidasubikwa.

Urukiko rwavuze ko hasubikwa ikitarengeje imyaka 5.

Iki cyaha Nshimiyimana Damien aherewe igihano yagikoze Taliki ya 18 Nzeri 2023 ashinjwa kwica Umugore we Uwimanifashije Jacqueline bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu iburanisha ry’ubushize Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha uyu mugabo akurikiranyweho ari indengakamere bityo ko adakwiye kugabanyirizwa igihano.

Nshimiyimana Damien n’uwo ashinjwa kwica nta mwana bigeze babyarana.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *