Rutsiro: Umugabo yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umugabo wo muri Rutsiro yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

Habiyaremye Pascal yasanzwe mu bwogero amanikishije ikiziriko cy’ihene yapfuye hakekwa ko yiyahuye.

Amakuru avuga ko bikekwa ari  kubera amafaranga y’u Rwanda 1 80.0 000 yari abereyemo ikimina, kubyakira bikanga agahitamo kwiyahura.

Nyakwigendera yari afite imyaka 48, yari uwo mu Mudugudu wa Kinunu, Akagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro.

Umwe mu banyamuryango b’ikimina cya ‘Twisungane kinamba’ kigizwe n’abaturage 290 nyakwigendera yari abereye umwanditsi, avuga ko hakekwa ariya mafaranga kuko bazi ko ari yo babonaga amuteje ikibazo cyane muri ibi bihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye Imvaho nshya ko ikibazo cy’icyo kimina bari bakigiyemo inshuro zigera kuri eshatu zose, abanyamuryango bavuga ko bataheba ariya mafaranga yose, ko abo yaburiyeho bose bagomba kuyishyura.

Ati “Bari banditse bose baranasinya ko bazayishyura mu kwezi gutaha ariko nyakwigendera we ubona kubyakira bimugora avuga ko arengana uretse amafaranga 700 000 gusa yemeraga.

Ntituzi rero niba koko ari cyo cyamuteye kwiyahura nk’uko byavugwaga kuko tukibimenya twahise tuhagera twumva ari yo magambo ari mu baturage, kuko bavugaga ko nta kindi kibazo bazi yari afite cyamutera kwiyambura ubuzima, ariko kwimanika ko twasanze yimanitse.’’

Yasabye abacunga amafaranga ya bagenzi babo mu bimina kuyacunga neza, bakirinda ko ababuriraho kuko iyo bigenze bityo bigira izindi ngaruka.  Nyakwigendera yari umuhinzi n’umucuruzi wa kawa, asize umugore n’abana batanu.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *