Perezida wa Angola afite icyizere ko Congo n’u Rwanda bizumvikana

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida João Manuel Gonçalves LOURENÇO umuhuza mu bibazo bya Congo n'u Rwanda

Umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na Congo, Perezida wa Angola João Lourenço yagiye kugisha inama mugenzi we wa Congo Brazzaville, mu biganiro byabo bemeje ko hakenewe gukomeza inzira y’ibiganiro kugira ngo amahoro agerweho mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida wa Angola yavuze ko amakimbirane ari hagati ya Congo n’u Rwanda ashobora kurangira, ahereye ku myanzuro yafatiwe mu biganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri hagati ya Congo n’u Rwanda, mu mishyikirano ibera i Luanda.

João Lourenço yavuze ko hakenewe inama yo ku rwego rwo hejuru ishobora gukura mu nzira inziztizi zihari kugira ngo imyanzuro yafashwe ku bijyanye no kurandura FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku bw’umutekano warwo, itazaba imfabusa.

Perezida Denis SASSOU-N’GUESSO na Perezida João Manuel Gonçalves LOURENÇO bagaragaje ko bahangayikishijwe n’iyubura ry’imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ya Congo, mu gihe hari humvikanyweho agahenge ko guhagarika imirwano tariki 04 Kanama, 2024 hagati y’ u Rwanda na Congo mu biganiro bibera i Luanda.

Aba bakuru b’ibihugu bahuye ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama, 2025 i Brazzaville basabye impande zihanganye gushyira imbere inzira ziganisha ku gukomeza ibiganiro, no gushyigikira ubuhuza.

Perezida Denis SASSOU-N’GUESSO na Perezida João Manuel Gonçalves LOURENÇO i Brazzaville tariki 11 Mutarama 2025

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira Abanyamakuru impamvu atagiye i Luanda muri Angola tariki 15 Ukuboza, 2024 ubwo hari hateganyijwe ko ahura na Perezida Antoine Felix Tshisekedi kugira ngo basinye inyandiko z’ibyo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bumvikanye.

Yagize ati “Habaye inama i Nairobi nari mpari, habaye inama i Luanda nabwo nari ndiyo, igihe cyose habaye inama zivuga kuri iki kibazo u Rwanda rwari ruhari, hanyuma birangira ndetse n’ubu tuvuga icyangombwa atari ukurangiza ikibazo, icyangombwa ari ibiganiro, kuhaboneka, hanyuma bagafotora bakavuga ngo mwari i Luanda, nasanze kuhaba no kutahaba bitanga ikintu kimwe, ntabwo bikemura ikibazo.”

Perezida Kagame avuga ko hagomba kurebwa uburyo ikibazo gikemuka bahereye mu mizi yacyo.

Kugeza ubu imirwano irakomeze, ku cyumweru yabereye mu nkengero za Sake no muri teritwari ya Nyiragongo, umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Kivu ya Ruguru Lt.Col Ndjike Kaiko Guillaume yavuze ko ingabo za Leta zabujije inyeshyamba za M23 kujya gufata uduce muri Kivu y’Amajyepfo.

- Advertisement -

Ni nako imibare y’abahunga bashya biyongera ku basanzwe baravuye mu byabo, bigatuma hakenerwa uburyo butandukanye bwo kugoboka abo bantu.

Perezida Kagame aganira n’Abanyamakuru

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *